Prof. Dusingizemungu na Evode bongerewe manda, Dr. Uwamariya na Gasana bashyirwa muri Sena

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 21, 2025
  • Hashize amasaha 11
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, Perezida Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bashya ari bo Dr Uwamariya Valentine na Alfred Gasana.

Abandi basenateri bashyizweho ni Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode bongerewe manda.

Ni icyemezo Umukuru w’Igihugu yashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80.

Dr Uwamariya

Dr. Uwamariya Valentine yavukiye i Nyamasheke ku wa 14 Gicurasi 1971, yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Sainte Famille i Nyamasheke akomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubutabire (Organic Chemistry) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu 2005 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo.

Mu 2013 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri kaminuza y’ikoranabuhanga mu Buholandi mu bijyanye n’ibidukikije n’amazi (Environmental engineering and Water technology).

Dr. Uwamariya yabaye cyane mu bijyanye no kwigisha n’ubushakashatsi muri kaminuza, akaba yarabimazemo imyaka igera kuri 18.

Yabaye kandi umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyi muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza muri Gashyantare 2020, yari umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), ushinzwe amasomo, iterambere n’ubushakashatsi.

Yakoze ahantu hatandukanye mu nshingano zirimo kuba yarabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Ibidukikije

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Dr. Uwamariya yagizwe Minisitiri w’Uburezi, ahava mu 2023 agizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, na yo ayivamo mu 2024 ajya muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Dr Uwamariya Valentine yagizwe Senateri

Gasana Alfred

Alfred Gasana yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2003, aho yari Perezida wa Komisiyo y’Umutekano na Politiki.

Yavuye mu Nteko mu 2010, aba ukuriye Ishami rishinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS, hanyuma aba Minisitiri w’Umutekano tariki ya 10 Ukuboza 2021.

Aba bane bashyizweho biyongereye ku bandi babiri bashyizweho n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO), ku wa Kabiri tariuki ya 14 Ukwakira 2025, ari bo Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democaratic Green Party Rwanda) na Alphonse Nkubana uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP).

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre

Prof. Dusingizemungu afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Ni Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu Ukwakira 2020.
Imyaka myinshi, yabaye Perezida w’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva mu 1994 kugeza mu Ukuboza 2010, yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yigisha ibijyanye n’imitekerereze.

Uwizeyimana Evode

Kuva mu 2016 kugeza mu 2020, Uwizeyimana yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Kuva mu 2014 kugeza mu 2016, yabaye Perezida wungirije wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, kandi yanabaye muri Komisiyo yari ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga mu 2015.

Gasana Alfred na we yagizwe Senateri
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre
Senateri Uwizeyimana Evode
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 21, 2025
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE