Prince Kid yatawe muri yombi afatiwe muri Amerika

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 9, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, (U.S. Immigration and Customs Enforcement/ICE) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ishimwe K. Dieudonne wamamaye nka ‘Prince Kid’, nyuma y’uko u Rwanda rutanze impapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho byo gufata ku ngufu.

Prince Kid w’imyaka 38, yafatiwe i Fort Worth muri Leta ya Texas ku ya 03 Werurwe 2025, nyuma yuko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda butanze impapuro zo kumuta muri yombi kuva ku wa 29 Ukwakira 2024.

Bivugwa ko yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko ariko akaba atarubahirije amabwiriza agenga ukwemerwa kwe ku butaka bw’icyo gihugu.

Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata, akaba yaramenyeshejwe icyaha akurikiranyweho cyo gufata ku ngufu.

Josh Johnson, Umuyobozi w’agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu.

Yagize ati: “Abanyamahanga bahunga ubutabera bakwiye kumenya ko tuzabatahura. ICE izakorana ubudahwema na Leta yacu, polisi n’izindi nzego z’ubutabera mu guta muri yombi no kwirukana abateza umutekano muke mu miryango yacu.”

Kuri ubu, Prince Kid afungiye kuri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Gusa mbere y’uko afatwa yari yarahawe integuza yo kuzatabwa muri yombi nyuma y’uko bisabwe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Prince Kid yamenyekanye mu Rwanda mu myaka yashize aho yateguraga amarushanwa y’ubwiza azwi nka ‘Miss Rwanda’, nyuma aza gufatwa akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ishimishamubiri no guhoza ku nkeke abakobwa bayitabiraga.

Prince Kid yashyingiranywe na Miss Iradukunda Elsa bamenyaniye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda

Uko Prince Kid yatawe muri yombi mu Rwanda

Nyuma y’uko hasakajwe amajwi y’umwe mu bakobwa batsindiye ikamba Miss Rwanda mu 2022, Nshuti Divine Muheto avugana na Prince Kid wateguraga ayo marushanwa binyuze muri ‘Rwanda Insipiration Back up’ amusaba ibyishimo yise ‘Happines’ (Imibonanao Mpuzabitsina), yaje gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 25 Mata, 2022.

Icyo gihe RIB yatangaje ko akekwaho ibyaha bitandukanye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreraga bamwe mu bakobwa bitaburaga ayo marushanwa akabizeza ko bazatwara ikamba.

Ku wa 02 Ukuboza 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kurekura Prince Kid ndetse Umucamanza avuga ko agizwe umwere ku byaha aregwa.

Ku wa 31 Ukuboza uwo mwaka Ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo cy’urukiko, ku wa 13 Ukwakira 2023 Urukiko rumuhamya ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ishimwe yakatiwe gufungwa imyaka 5 mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16, ndetse rumutegeka ko azishyura ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, runemeza ko agomba kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 40.

Nyuma ni bwo byaje guhwihwiswa ko yatorotse ubutabera ariko abantu ntibamenya irengero rye kugeza uyu munsi byumvikanye ko yatawe muri yombi muri USA.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 9, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE