Pretty Queen yatangaje ko atakwemera gusomana muri filime

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 23, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Pretty Queen, avuga ko ibindi byose yahabwa ashobora kwemera kubikina muri filime, uretse gusomana byimbitse n’indi myitwarire bifitanye isano.

Ubwo yari mu kiganiro na RBA, Uyu mukinnyi uri mu bakinnyi bamaze kumenyekana muri filime zirimo Ibanga, aho akina yitwa Queen, yatangaje ko atemeranya n’abavuga ko umukinnyi wa filime akwiye kwemera gukina ibyo ahawe byose kuko nawe hari ibyo atakwemera gukina.

Ati: “Akenshi hari abantu tutabyumva kimwe, turi mu Rwanda, uko twakina kose ntabwo tugomba gutandukira ngo dute umuco, cyane ko ibyo dukina dufite abana, imiryango kandi ntibisibika bizahoraho, biragoye ko nazabuza umwana ikintu kandi abona mu gihe runaka naragikoze.”

Akomeza agira ati: “Ibintu bijyanye no gusomana byimbitse cyangwa ndyamye nkina bigaragara ko ndi mu bikorwa runaka bikorerwa mu buriri, byazakugora gusobanurira umwana cyangwa umubyeyi wawe ko wakinaga filime.”

Ku rundi ruhande ariko ntiyemeranya na Natasha Ndahiro, uherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, kubera amashusho yamugaragazaga asomana n’umusore byimbitse, yasohotse nk’integuza ya filime ye yise “Love’s Cage” bigatuma yibasirwa, nubwo we asanga ntacyo bitwaye igihe cyose byamufasha kunoza umwuga we wo gukina filime.

Mu kiganiro Natasha Ndahiro yakoze nyuma y’ayo mashusho, yatangaje ko uretse no gukina asomana byimbitse yanakina akora imibonano mpuzabitsina aramutse abona ko hari aho byageza ubuzima bwe mu iterambere ry’umwuga.

Pretty Queen avuga ko iyo aza kugira amahirwe yo gutangira gukina filime kera, yari bwishimire gukina muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima.

Uretse filime yitwa Ibanga yakinnyemo, anazwi cyane mu yindi yitwa Indoto n’izindi.

Uretse kuba azwi nka Pretty Queen ni n’umubyeyi w’abana batatu b’abakobwa, amazina ye ya nyayo akaba yitwa Umutoniwase Yvette.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 23, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Nzabonitegeka Sylvain says:
Nyakanga 24, 2025 at 5:28 pm

Ndemeranywa na Pretty cyane ko umwana atamenyaburyakubera inama umuha ahubwo amenyakubera igikorwa byawe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE