Power of the Cross Ministries biyemeje guhuza ivugabutumwa no gufasha

Itsinda ry’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Power of the Cross Ministries bavuga ko hejuru y’ivugabutumwa bakoraga binyuze mu kuririmba banatangiye urugendo rwo gufasha abatishoboye mu rwego rwo kurushaho kunoza umuhamagaro wabo.
Ni bimwe mu byo bagarutseho ubwo bari mu gikorwa cyo gushyikiriza inka imiryango ine itishoboye yo mu Karere ka Kamonyi bahisemo gufasha kwikura mu bukene.
Ubwo yagarukaga ku cyabateye gukora icyo gikorwa Umuyobozi Mukuru w’iyo Minisiteri, Maurice Ndatabaye avuga ko bifuje kugikora mu rwego rwo kunoza umuhamagaro wabo.
Yagize ati: “Iyi Minisiteri yatangiye ari nk’itsinda rihuje abaramyi, ariko intego yaryo yabaye imwe kuva ku ntangiriro kugeza ku bantu bose inkuru nziza ya Yesu Kristo, no kubereka urukundo binyuze mu bikorwa bifatika.”
Akomeza agaragaza ko harimo ubushobozi bwabo ariko kandi n’abagize inshuti zabo ziba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babateye inkunga.
Ati: “Twakusanyije ubushobozi bwavuyemo inka enye. Turashimira Imana ko yafashije aba bantu, kubona umuntu agushyigikira atanakuzi birashimishije.
Nikomeze Matiyasi uri mu bahawe inka avuga ko anezerewe cyane kandi ko Inka yahawe ari ikimenyetso cy’uko ibyoa yasabye Imana yatangiye lkubisubiza.
Ati: “Nahoze nsenga nsaba Imana inka, None iransubije. Ndashimira aba bantu baturutse muri Amerika, sinari mbazi, Ndabizeza ko inka nzayitaho, nzajya no mu rusengero gushimira Imana.”
Mukamana Clarisse ati: “Ndishimye cyane, kandi iyi nka imbereye igisubizo cy’amasengesho yanjye. Nzayitaho cyane, kugira ngo izampe umusaruro w’amata n’ifumbire.”
Umwe mu baterankunga b’icyo gikorwa Joe Wahle wari uhagarariye bagenzi be bafatanyije gutera inkunga yagaragaje ko yishimiye kugera ku bagenerwabikorwa anagaragaza ko inka ari ikimenyetso cy’urukundo n’ubumwe kandi azasengera abazihawe zikazababera iz’umugisha ndetse uwo mugisha ukagera no ku bandi bose.
Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin, yashimiye ubufatanye bwa Power of the Cross asobanura icyashingiweho bahitamo abahawe izo nka.
Ati: “Muri uyu mwaka dutangiye w’ingengo y’imari wa 2025-2026, Power of the Cross ni bo babaye aba mbere mu kudushyigikira.
Turabashimira cyane abo twahisemo bari ku rutonde rw’imiryango ikennye, itishoboye, bari basanzwe bari ku rutonde rw’abagomba gufashwa bagahabwa inka, kandi bagaragaye ko bashoboye kuzitaho.”
Ubuyobozi bwa Power of Cross buvuga ko basanze kuririrmba gusa bitaba bihagije ahubwo bahisemo kugeza ku bantu bose inkuru nziza ya Yesu Kristo, no kubereka urukundo binyuze mu bikorwa bifatika kandi urwo rugendo rukomeje.
Icyo gikorwa cyo gutanga inka kije gikurikira icyo bakoze mu kwezi gushize cyo gutaga ibikoresho ku banyeshuri 100 baturuka mu miryango ikennye.


