Politiki yo kurengera ibidukikije itumye igitaramo ‘Music in Africa’ kibera mu Rwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 8, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Umuhanzi akaba n’umucuranzi Bjorn Vido ukomoka muri Danemark yasobanuye impamvu yamuteye guhitamo gutangiriza ibitaramo bye mu Rwanda, avuga ko bihuje n’icyerekezo yari afite atekereza gukora ibyo bitaramo bizazenguruka Ibihugu yise ‘Music in Space World Tour’.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya Bjohn Vido, yavuze ko yakuruwe na Politiki nziza u Rwanda rufite  yo kurengera ibidukikije.

Iki gitaramo cyateguwe na Bjorn Vido afatanyije na Kompanyi ya Kigali Protocol isanzwe yifashishwa mu kwakira abantu mu bitaramo, ubukwe n’ahandi.

Ni igitaramo bavuga ko cyateguwe mu rwego rwo guhuza umuco w’umuziki wo ku migabane itandukanye, binyuze mu mikoreshereze y’ubuhanzi bugezweho, injyana zitandukanye n’imyidagaduro ifite ireme, hakazanatangirwamo ubutumwa bwo gutunganya ikirere kugira ngo abantu babashe kwirinda ibyagihumanya.

Bjorn Vido urimo gutegura icyo gitaramo, avuga ko u Rwanda ari Igihugu akunda cyane, ari nayo mpamvu yahisemo gutangirizamo iryo serukiramuco.

Yagize ati: “Kuri njyewe u Rwanda ni igihugu cyo ku mugabane w’Afurika nkunda mu buryo bw’ibidukikije no muri Politike yaho yo kubungabunga ibimera, nta macupa ya pulasitike, amashashi n’ibindi agaragara anyanyagihe hose, hari sosiyete ibyumva kandi igira urugwiro.”

[…] Kuri njye nshimiye u Rwanda mbere y’ibindi bihugu kuri gahunda yo kubungabuga ibidukikije no kurinda ihumana ry’ikirere, n’ibindi bihugu byazaza kwigira ku Rwanda, niyo mpamvu twahisemo gutangiriza hano ‘Music in Space’ nk’iserukiramuco rigamije gutangirwamo ubutumwa bwatuma ikirere kiba cyiza binyuze no mu muziki.”

Icyo gitaramo kiri mu bitaramo byanditse amateka yo kuguramo amatike agura amafaranga make, aho itike y’amake ari 1500, kugeza ubu akaba yaramaze gushira, icyakora Bjorn Vido akavuga ko imwe mu mpamvu zo kugena itike ya make yari agamije ko icyo gitaramo kizamo abantu bose kuko n’ikigamijwe kitakorwa n’abantu bamwe ahubwo hakenewe ko abantu bose babyumva maze bakarinda ikirere cyabo.

Uretse The Ben uzaririmba muri icyo gitaramo abandi bahanzi bazakigaragaramo harimo Bushali, Ariel Wayz, Kenny Sol bakazafatanya n’abandi barimo Boohle, Touchline Truth, Bizizi & Kaygee D’A King na STU bo muri Afurika y’Epfo, Vampino, Sir Kisoro bombi bo muri Uganda hamwe na Bjorn Vido.

Biteganyijwe ko kizaba tariki 23 Kanama 2025, muri parikingi ya Camp Kigali, nyuma y’aho kikazakomereza ahandi nko muri Afurika y’Epfo, Ghana n’ahandi.

Umunyafurika y’Epfo uri mu barimo gutegura icyo gitaramo avuga ko bateganya gukora igitaramo cy’amateka
Bjorn Vedo wateguye igitaramo yise Music in Space yasobanuye impamvu yo kukizana mu Rwanda
The Ben avuga ko ari umugisha ukomeye kuba u Rwanda rukomeje gutekerezwaho na benshi mu bategura ibitaramo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 8, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE