Polisi y’u Rwanda yatangije irushanwa rihuza amashami atandukanye muri ruhago

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ku Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025, Polisi y’u Rwanda yatangije irushanwa rihuza amashami yayo atandukanye mu mupira w’amaguru.

Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya kabiri ryitabiriwe n’amakipe 15, ribera ku bibuga bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Umunsi wa mbere wasize Southern Region itsinze P/GHQs ibitego 2-0, TAFU yatsinze SAPU ibitego 3-0, NPC yatsinze Northern Region ibitego 4-1 naho Eastern Region yatsinze CTTC Mayange ibitego 2-1.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi rihereye mu Karere ka Musanze, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yasabye abitabiriye iri rushanwa kurangwa n’ubworoherane bazirikana inshingano bafite nk’abapolisi.

Yagize ati:  “Mu izina rya Polisi mpagarariye muri kano kanya ndashimira abitabiriye iri rushanwa baba abakinnyi n’ababashyigikiye nsaba abakinnyi gukina umukino urimo urukundo n’ubworoherane muzirikana ko nyuma y’iyi mikino tugomba gukomeza kubahiriza inshingano dufite nka Polisi y’u Rwanda.”

Umunsi wa kabiri w’irushanwa uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama, aho NPC izakina na W. Region, P/GHQs ihure na PTS&Band, CTTC Mayange ikine na C.Region naho TFU ikine na SIF.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rihuza amashami ya Polisi ryegukanywe n’ikipe y’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) rya Gishari  isezereye Ikipe y’abo mu Burengerazuba (Western Region Police Unit) ku mukino wa nyuma..

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE