Polisi y’u Rwanda yasuwe n’abakora mu Kigo kirwanya ibiza muri Malaysia

Itsinda ry’abantu 16 bakorera mu Kigo gishinzwe gukumira no kurwanya ibiza mu gihugu cya Malaysia, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, basuye Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru ku Kacyiru.
Bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ACP Paul Gatambira, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikorere yaryo n’uburyo bwifashishwa mu guhangana n’ibiza ndetse n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu butabazi.
Yagize ati: “Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rihora ryiteguye gutabara igihe cyose n’aho ariho hose habaye ibiza. Dukoresha uko dushoboye kose tugakoresha igihe gito mu gutabara abahuye n’ibiza, twifashishije ibikoresho by’uburyo bwose dufite bikoreshwa n’abapolisi babifitiye amahugurwa.”
ACP Gatambira yababwiye ko mu buryo bwo gucunga ibiza no kwirinda inkongi by’umwihariko, hashyizweho gahunda yo guhugura umubare munini w’abantu mu byiciro bitandukanye, kugira ngo barusheho kubisobanukirwa, bagire uruhare mu kubikumira no kubirwanya mu gihe bataragerwaho n’ubutabazi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu Kigo cya Malaysia gishinzwe ibiza, Dr. Abdul Gapar Bin Abu Bakar, uyoboye bagenzi be muri urwo ruzinduko rw’iminsi 10, yavuze ko inkongi ziri mu biza bahura nabyo kenshi zikagira ingaruka zikomeye ku bikorwaremezo, imitungo ndetse n’abantu.
Yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rikora n’uburyo ryihuta mu gutabara abahuye n’ibiza, avuga ko byinshi bungukiye muri uru ruzinduko bizabafasha mu kurushaho kunoza imikorere mu gucunga ibiza mu gihugu cyabo.