Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi bato n’abakuru

Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi, Abofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, abapolisi bato 96.
Mu itangazo Polisi yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yavuze ko yanasezerewe abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi nundi wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.
Mu bakomiseri bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo; ACP Celestin Twahirwa ,wabaye Umuvugizi wa Polisi mu 2014 -2016,yabaye Umuyobozi wa Polisi Ishami ryo Muhanda ndetse yanakoze imirimo itandukanyemuri Polisi y’u Rwanda.
Harimo CP Denis Basabose, wabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano na ACP Elias Mwesigye wabaye Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi.
Mu bandi bashyizwe mu kiruhuko harimo ACP Eugene Mushaija, ACP Tom Murangira,ACP David Rukika na ACP Michel Bayingana.

