Polisi yataye muri yombi abagabo bashakishwaga kubera ibyaha by’ubujura bakekwaho

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafatiye abagabo Bane mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Rusheshe, Umudugudu wa Kanyetabi, bose bari bamaze iminsi bashakishwa ku cyaha cy’ubujura bakorera muri ako gace.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yahamirije Imvaho Nshya ko aba bagabo bakekwaho ubujura bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2025.

Yavuze ko abo bagabo batawe muri yombi nyuma y’aho bategaga abantu bakabambura ibyo bafite, batoboraga inzu bakiba ibikoresho byo mu nzu, bakiba amatungo y’abaturage.

CIP Gahonzire akomeza agira ati: “Bafashwe nyuma yaho abaturage bagaragarije iki kibazo cy’uko bibwa mu ngo ndetse bakanategerwa mu nzira bakamburwa ibyo bafite n’abajura.

Polisi ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage bakoze ibikorwa (Operations) byo gufata aba bajura. Ku ikubitiro twafashe abagabo Bane kandi ibikorwa byo gufata abandi birakomeje.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, ashimira abaturage batanga amakuru ku bibazo bahura nabyo cyane cyane ibihungabanya umutekano n’ituze byabo, anashimira kandi abagira uruhare mu gutanga amakuru abajura nk’abo bagafatwa.

Polisi y’u Rwanda iburira abishora mu bikorwa by’ubujura kubireka kuko nta bwihisho bazabona muri iki gihugu.

Yagize ati: “Abajura bumva ko bazatungwa n’iby’abandi biyuhiye akuya, ntabwo bizabahira kuko inzego z’umutekano zifatanije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage twarabahagurukiye.”

Kugeza ubu abagabo uko ari 4, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka mu gihe iperereza rikomeje gukorwa.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE