Polisi yatangije gahunda yise ‘Police for the Future’

Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda yise ‘Police for the Future’ ugenekereje mu kinyarwanda ni Polisi y’ibihe bizaza. Umuvugizi wa Polisi CP Boniface Rutikanga asobanura ko ari gahunda igamije gutoza abana gukunda igihugu no ku gikorera.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, ubwo abana 320 bakoraga akarasisi mu muhango wo gutanga ipeti ryo ku rwego rw’aba Ofisiye bato wabereye mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari).
Umuvugizi wa Polisi CP Rutikanga, avuga ko abana berekanye akarasisi baturutse mu bigo by’amashuri abanza bituriye ishuri rya Polisi riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
CP Rutikanga aagaragaza ko abana berekanye akarasisi ari abana bakiri batoya bashobora gukura bakazavamo abapolisi cyangwa bazakora n’indi mirimo.
Ati: “Impamvu nyamukuru ni ukugira ngo habeho umubano mwiza n’abanyarwanda baturiye kino kigo, habeho gutoza abana bafite amatsiko yo kumenya polisi icyo ikora nuko yigisha, babisobanukirwe ariko na none dutangire gutoza abana kumva ko igipolisi babona uyu munsi, ari icyabo mu gihe kizaza.”
Iyi gahunda iri mu mikoranire myiza hagati ya polisi n’abaturage mu bikorwa polisi isanzwe ifatanyamo n’abaturage (Community Policing).
Agira ati: “Ibigo by’amashuri n’ababyeyi batoranyije abana bakora akarasisi kugira ngo babashe kwigishwa uburere mboneragihugu, kwigishwa imikorere ya Polisi no kwitoza uburyo waba umupolisi bibaye ngombwa.”
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ari gahunda izahoraho yo gutoza abana gukunda igihugu no kurangwa n’indangagaciro.
Umutoni Ange umuyobozi w’akarasisi kagizwe n’abana biga mu mashuri abanza, yavuze ko bakoze akarasisi ari abanyeshuri 320 baturuka mu mashuri abanza aturiye ikigo cya PTS-Gishari.
Yagize ati: “Akarasisi tumaze gukora twagatorejwe mu ishuri rya Polisi Training Gishari. Twanahungukiye n’ibindi byinshi birimo gukunda igihugu no kugikorera.”
We na bagenzi be bashimira Umukuru w’Igihugu wabubakiye amashuri meza kandi ngo biteguye gukorera urwababyaye.
Akomeza agira ati: “Dukunda cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda waduhaye ikigo cyiza n’amashuri hafi kandi twiteguye kugikorera no kugiteza imbere kuko ari twe Rwanda rw’ejo.”
Amakuru Imvaho Nshya yashoboye kumenya, nuko abana bakoze akarasisi bakigishirizwa mu ishuri rya Polisi (PTS-Gishari) mu mpera z’icyumweru.
Ni gahunda zitababuza gukomeza gukurikirana amasomo yabo ku ishuri.
Nyinawumuntu Alice umubyeyi ufite umwana Wakoze akarasisi, yabwiye Imvaho Nshya ko kuva umwana we yatangira kwiga akarasisi byanamufashije guhindura imyitwarire n’imibanire ye n’abandi bana.
Ati: “Umuhungu wanjye yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza ariko nkubwije ukuri, kuza kwigira hano akarasisi byaramuhinduye kuko ni umwana ubwira akumva, niba avuye ku ishuri nta zindi nzira anyuramo cyangwa ngo ajye mu rugomo, ahita aza mu rugo.
Uko yabanaga n’abandi bana ubona ko byahindutse muri make ubona ko akuze mu mutwe kandi ari muto. Icyo umubwiye ahita agikora atazuyaje.”
Ibi abihuriraho na Mutabazi Joseph na we ufite abana babiri bari mu kararasi, avuga ko imyitwarire y’abana be yahindutse kandi ko bamubwira ko batozwa kubaha no kumvira n’izindi nyigisho zerekeye gukunda igihugu.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ashimira ababyeyi, abarezi n’abana bari muri gahunda ya ‘Police of the Future’ kuba babaha umwanya bakajya gukurikirana inyigisho z’ingirakamaro bahabwa n’ishuri rya Polisi, PTS-Gishari.
Agira ati: “Turashima ubwo bufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda, ababyeyi n’amashuri, gutangira gushyira izo ndangagaciro mu rubyiruko rwacu, ariko nashimira aba bana badukoreye akarasisi keza, byerekana ko bakurikirana neza ibyo bigishwa kandi bazavamo abanyarwanda beza.”
Akomeza agira ati: “Turabashishikariza gukomeza kubaha uburere bwiza bubategura kuba abaturage beza n’abayobozi babereye igihugu cyacu mu minsi iri imbere.”


Amafoto & Video: Tuyisenge Olivier