Polisi yasubije uwayisabye kumujyana Iwawa

Uwiyita Nibisazi ku mbuga nkoranyambaga yandikiye Polisi y’u Rwanda avuga ko ibintu bitifashe neza mu mibereho ye, asaba ko yajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba kwigirayo imyuga.
Ni ubutumwa yashyize ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025.
Yagize ati: “Muraho Polisi, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.”
Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yahise isubiza uyu musore imwereka ko hanze aha nta muteto uhari ko n’aho Iwawa asaba kujyanwa, ashobora kugerayo naho bikanga.
Icyakoze yamugiriye inama y’icyo yakora n’aho yakwerekeza kugira ngo ashobore kwiga imyuga yifuza bityo akaba ashobora guhirwa akazaba rwiyemezamirimo utanga akazi.
Yagize ati: “Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo, wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya.”
Ikigo Ngororamuco cya Iwawa Nibisazi asaba kujyanwamo, abakijyanwamo bahabwa ubuvuzi burimo n’ubujyanye n’imiterereze, abatazi gusoma no kwandika bakabyigishwa, ndetse buri wese akigishwa umwuga ahisemo mu myuga ihigishirizwa irimo ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi, ububaji n’ubwubatsi.