Polisi yashimye abashoferi b’abagore bagabanya impanuka mu muhanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Polisi y’Igihugu yashimiye abagore bakora akazi ko gutwara imodoka na moto mu Mujyi wa Kigali, ko bagira uruhare mu kugabanya impanuka zo mu muhanda, kubera ko batwara neza bazirinda.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abashoferi b’abagore ku Isi.

Ni umunsi wizihijwe bwa mbere mu Rwanda, ariko ku rwego rw’Isi ukaba waratangiye kwizihizwa mu 2018.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yashimye abagore bakora umwuga wo gutwara abagenzi, n’imodoka na moto bagira uruhare rugaragara mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati: “Mbere wabonaga umushoferi w’umugore ukikanga, ubu bamwe batwara imodoka zabo na moto. Navuga ko ari ukubera uko umugore ateye, ntabwo bakuze kugira impanuka nyinshi. Usanga impanuka duhura nazo 80%, ni impanuka zakwirindwa.”

Yasabye abashoferi b’abagore gukomeza gukora kinyamwuga kandi ko bakwiye gufatanya na basaza babo kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati: “Babwire basaza babo ko bakwiye gukora kandi bakaba bandebereho.”

Abagore b’abashoferi bavuga ko bishimira ko akazi bagakora kakagenda neza kandi bakaba bamaze kwiteza imbere.

Mukarurema Florida ati: “Nakoze mu kigo gitwara abagenzi kuri Taxi cyarantinyuye, ku buryo nanjye niyumvisemo kwirinda impanuka. Muri aka kazi nabashije kwiguriramo inzu njyewe n’umugabo wanjye, tuguramo n’imodoka.”

Umuyobozi Mukuru wa koperative y’Abashoferi b’umwuga mu Rwanda (RPDC), Mugabo Gilbert yagize ati: “Uyu munsi Mpuzamahanga w’umugore ku Isi nawubonye mu bitangazamakuru ariko nkabona nta rwego na rumwe ruwizihiza, nk’abashoferi b’abanyamwuga tugiye kujya tuwizihiza buri mwaka.”

Yasabye abo bashoferi b’abagore ko bakomeza kugira ubutwari bwo kwiteza imbere kandi bitwara neza mu muhanda birinda impanuka.

Imibare ya Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko abagore batwara moto n’imodoka mu Rwanda bari muri koperative RPDC, abamaze kubarurwa basaga 170, barimo abatwara moto basaga 70 n’abatwara imodoka basaga 100.

Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abashoferi w’abagore ku Isi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE