Polisi yasabye abanyeshuri kwirinda ingeso n’ibyaha mu gihe cy’ibiruhuko

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Polisi y’u Rwanda yagejeje ubutumwa ku banyeshuri bubashishikariza kurangwa n’indangagaciro birinda kwishora mu ngeso zitari nziza n’ibyaha bihungabanya umutekano, byatuma batagera ku nzozi zabo mu gihe cy’ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri bagiye kujyamo.

Ni mu kiganiro cyahawe abanyeshuri barenga 1000 n’abarezi babo, Ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena, mu kigo cy’amashuri yisumbuye ‘Collège Saint André, giherereye mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge.

Superintendent of Police (SP) Viateur Ntiyamira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Mujyi wa Kigali (RCPO), yabibukije ko ibiruhuko ari umwanya mwiza baba babonye wo gusubira mu masomo no gufasha ababyeyi imirimo, birinda uburangare bwatuma bayobera mu ngeso mbi cyangwa ibyaha.

Yagize ati: “Ibiruhuko mugiyemo si umwanya wo kwifata uko mubonye ngo mwishore mu ngeso mbi, ahubwo ni igihe cyo gusubiramo amasomo yanyu mwiyibutsa ibyo mwize no gufasha imirimo ababyeyi. Ntimugahe umwanya abashaka kubangiriza ubuzima kuko nta kindi baba bagamije usibye kubicira ejo hazaza.”

SP Ntiyamira yabagaragarije ko ingeso bamwe muri bagenzi babo bishoramo zikabatesha ishuri bitagarukira aho ahubwo bibagiraho n’izindi ngaruka mbi, bityo bikaba ari ibyo kwamaganira kure nk’abanyeshuri bafite icyerekezo.

Ati: “Usanga hari abanyeshuri bagera mu biruhuko bakajya mu bigare bibashora mu ngeso mbi zirimo; kunywa inzoga, itabi, ibiyobyabwenge nk’urumogi, mugo, Kokayine n’ibindi. Zimwe mu ngaruka zabyo ni ukuva mu ishuri, ubuzererezi, ubwomanzi, gutwara inda z’imburagihe, gushwana n’ababyeyi, urugomo, gutakaza icyizere cy’ubuzima n’ibindi; ibyo byose mukwiye kubigendera kure mwirinda ingaruka zabyo.”

Yabasabye kandi kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amabwiriza ya ‘Gerayo Amahoro’ cyane cyane mu gihe bagiye kwambuka umuhanda, babanza kureba iburyo n’ibumoso; niba nta kinyabiziga kiri hafi bakabona kwambuka batarangariye kuri telefone, kugendera ibumoso bw’umuhanda aho bareba ibinyabiziga bibaturuka imbere no kudakinira mu muhanda.

Umuyobozi w’ikigo cya Collège Saint André, Nsabirema Egide, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yazirikanye abanyeshuri muri iki gihe bagiye gutangira ibiruhuko, yizeza ko bazakomeza kubaba hafi no kubashishikariza kubahiriza inyigisho bahawe, aboneraho n’umwanya wo kubifuriza kuzagira ibiruhuko byiza.

Yasabye ababyeyi b’abanyeshuri kuzashyiraho akabo bagira uruhare mu gutoza abana uburere mu gihe bari mu biruhuko, banagenzura imyitwarire yabo kugira ngo bibarinde ibishuko bityo bazatangire umwaka utaha bameze neza.

Ishimwe Kessia, wiga muri iki kigo, yibukije bagenzi be by’umwihariko abakobwa, kuzirinda ibishuko byatuma bishora mu ngeso mbi nk’ubusambayi bigatuma batagera ku ntego zabo zo kuba abanyarwanda beza.

Kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena, nk’uko ingengabihe yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), biteganyijwe ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo, mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Polisi iributsa abatwara ibinyabiziga, kuba aba mbere mu bazabafasha mu ngendo bataha, birinda amakosa yo mu muhanda arimo; umuvuduko ukabije, bagaca ukubiri no gukorera ku jisho bacunganwa na camera aho kubahiriza ibyapa, kwirinda kuvugira kuri telefone batwaye cyangwa gutwara banyoye no gutwara umubare urenze uwo ikinyabiziga cyemerewe gutwara.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE