Polisi yaburiye ab’igitsina gore banga kwambara kasike za moto kubera ubwiza

Polisi y’Igihugu yatangaje ko igiye guhagurukira abamotari bemera gutwara abagenzi kuri moto by’umwihariko abagore n’abakobwa basuka imisatsi ituma batambara ingofero zikoreshwa n’abagenda kuri moto (kisike), kuko bishobora kubateza impanuka.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), itangaza ko muri uyu mwaka wa 2024, abantu 63 bamaze guhitanwa n’impanuka za moto.
Ejo ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza abagenda kuri moto, gukoresha Kasike zujuje ubusiranenge, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, hari abamotari bamugaragarije ko hari kasike zitorohereza abasutse imisatsi myinshi ku mutwe by’umwihariko abagore n’abakobwa.
Umwe muri bo witwa Nyarwaya Shimidi yagize ati: “Nkukirije abantu dutwara, umudamu cyangwa umukobwa ufite umusatsi we, menshi ze cyangwa inweri,wasokoje neza uvuye muri salo, ntabwo yakwambara iyi kasike, ngo ibashe kumurinda, yarinda umusatsi, ariko ntabwo ishobora kurinda umutwe we, na cyo cyarebwaho neza.”
ACP Rutikanga yamusibije agira ati: “Twebwe icyo tureba ni umutekano mbere y’ubwo bwiza, hazabaho amahitamo. Niba ushaka kuba mwiza, ni byiza ko washaka ubundi buryo bwo kugendamo (Transport) aho kugira ngo wurire moto ugenda ufite kasike mu kirere, udushuka, rega tuba tubibona, ntabwo ari byo, uba unishuka.”
Yakomeje avuga ko n’abamotari na bo bazongera kwemerera umuntu kutambara kasike neza bagiye kujya babihanirwa.
Ati: “Ahubwo sinzi uburyo abamotari babyemera, biriya na byo mugomba kubibazwa. Ntabwo ugomba gutwara umuntu uko yishakiye, nta mutekano uba umuhaye.”

ACP Rutikanga yatanze inama ko niba hari umuntu ushaka ko ubwiza bw’umusatsi bugaragara neza yahitamo gutega Taxi Voiture, kugenda n’amaguru cyangwa agatega busi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, agaca ukubira no kugenda kuri moto.
Ati: “Ntawe tuziza ko akoze umusatsi neza, ariko uwo tuzafata, uwo tuzahana ni wa wundi utwara umugenzi atambaye kasike neza, kuba hari bashiki bacu banga kwambara kasike kubera ubwiza bibangamiye umutekano turinze”.
Yavuze ko itegeko ritegeka abantu bose kwambara kasike neza riteraba kasike nshya zigiye guhabwa abamotari mu minsi ya vuba aha, zujuje ubuziranenge, ko ahubwo n’izisanzweho ari itegeko ko uzambaye azambara neza.
Yabwiye abamotari ko uko barinda umutekano wabo ari na ko bagomba kurinda umutekano w’uwo batwaye bityo bakajya bigisha abadashaka kwambara kasike neza bakabyubahiriza, utabishaka akagirwa inama yo gukoresha ubundi buryo yakoresha bwo gutwara abantu.
MININFRA itangaza ko Imibare y’ibinyabiziga bibaruwe mu Rwanda igaragaza ko moto zigize hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ibinyabiziga byose, kandi ni bimwe mu binyabiziga bikunze kwibasirwa n’impanuka, ndetse rimwe na rimwe zihitana ubuzima bw’abantu ku bwiganze buri hejuru, ugereranyije n’ibindi binyabiziga.
Iyo Minisiteri kandi itangaza ko mu myaka ine ishize, moto zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda ku mpuzandengo iri hagati ya 25% na 30%, aho abakomeretse bikabije babarirwaga hagati ya 34% na 37%.
Muri iyo myaka kandi impuzandengo y’abakoresha moto bagwa mu mpanuka zo mu muhanda yari hagati ya 22% na 25%.
Ani Elija says:
Gicurasi 28, 2024 at 1:03 pmEREGA ABAGORE BARIRATA KANDI NTIBAZIKO IMPANUKA IDATEGUZA IMPANUKA NTI VUGANGO URIYA NIMWIZA CYANGWASE URIYA NIMUBI MWABAGORE MWE IMYTMVIRE NKIYO MUYIVEMO MWAMBARE KASIKE BITYO TURUSHEHO KUGIRA UBUZIMA BUZIRA UMUZEEREGA ABAGORE BARIRATA KANDI NTIBAZIKO IMPANUKA IDATEGUZA IMPANUKA NTI VUGANGO URIYA NIMWIZA CYANGWASE URIYA NIMUBI MWABAGORE MWE IMYTMVIRE NKIYO MUYIVEMO MWAMBARE KASIKE BITYO TURUSHEHO KUGIRA UBUZIMA BUZIRA UMUZE.