Polisi imaze gufata moto 136 zahinduriwe pulake

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 18, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu iperereza rimaze igihe rikorwa, hamaze kugaragara moto 136 zahinduriwe ibyapa biziranga bizwi nka pulake, mu gihe 16 muri zo zibwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025, yabwiye itangazamakuru ko iperereza rigikomeje.

Ati: “Muri izo moto 136, 16 zaribwe zihindurirwa pulake”.

ACP Rutikanga yavuze ko hari abantu batunze ibinyabiziga bya moto bakuraho pulake bahawe bakazambika izindi bagamije kwishora mu bikorwa n’amayeri y’uko abazitunze batamenyekana mu gukora uburiganya cyangwa se kwihishahisha polisi kuko hari amakosa baba bafite.

Yagize ati: “Benshi bafite amakosa cyangwa amadeni menshi, aba ashaka gukwepa ngo atazafatwa.”

Yavuze ko mu gihe pulake itazwi ikinyabiziga bigorana kugikurikirana.

ACP Rutikanga kandi yavuze ko guhindura pulake za moto bituma abazitwaye bishora mu bikorwa by’ubwambuzi aho hari abashikuza abantu by’umwihariko ab’igitsina gore amasakoshi cyangwa za telefoni n’ibindi.

Yanavuze ko hari n’abahabwa amafaranga bakanga kugarurira umugenzi bakatsa moto bakagenda kuko baba bazi ko nta pulake ibabaruyeho.

Ati: “Ujya wumva umumotari, umuntu umuha amafaranga ibihumbi 5 aho kumugarurira agatsimbura akagenda, cyangwa n’abahabwa agafuka ngo ngereza aha hantu ntakagezeyo.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko izo pulake zihindurwa kuri moto inyinshi zikurwa ku ziba ziparitse mu magaraje, izindi zigakurwa ku binyabiziga bisaza ba nyirabyo ntibibuke kuzisubiza.

ACP Rutikanga yavuze ko abagurisha izo pulake baziha abashaka kwihisha kugira ngo amakosa bakoze atamenyekana.

Polisi y’Igihugu yasabye abantu baba baribwe moto kuyigana mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali aho izo moto zafashwe ziparitse kugira ngo barebe niba izo bibwe zirimo aho.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 18, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE