Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino watangiye utuje ku mpande zombi ariko Police FC ikiharira umupira hagati mu kibuga.
Ku munota wa 3, Bugese FC yabonye uburyo bwa mbere y’izamu ku mupira Dushimimana Olivier yinjiranye ku ruhande rw’iburyo, asiga abakinnyi ba Police FC ateye ishoti rikomeye umupira ujya hanze y’izamu.
Ku munota wa 18, Bugesera FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira Ssentongo Farouk yakinanye neza na Ani Elijah wawinjiranye mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye umupira ushyirwa muri koruneri na Rukundo Onesime.
Ku munota wa 22, Police FC yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ku mupira mwiza Nsabimana yahaye Hakizimana Muhadjiri wateye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ku bw’amahirwe make umupira ujya ku ruhande rw’izamu.
Kugeza munota wa 30 Police FC yakomeje kwataka ishaka igitego cya mbere binyuze mu bakınnyi bayo barimo Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio na Mugisha Didier babura uko bamenera mu bwugarizi bwa Bugesera FC.
Ku munota wa 42, Police FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira Mugisha Didier yasubije inyuma, akinana na Muhadjiri wawukaraze, ariko unyura ku ruhande rw’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri Bugesera FC yatangiye yataka harimo umupira
Dushimimana Olivier yahinduye, usanga Tuyihimbaze uwugaruye mu izamu n’umutwe, Rukundo Onesime arasimbuka awutanga Ssentongo, awushyira hejuru y’izamu.
Ku munota wa 51’ Police FC yafunguye amazamu ku igitego cyatsinzwe na Djibrine Akuki ku mupira yahawe na Muhadjiri wakinanye neza na Abeddy, aroba Umunyezamu Niyongira.
Ku munota wa 61 Bugesera FC yakoze impinduka Vincent Adams asimbura Tuyihimbaze Gilbert naho Byiringiro David asimbura Stephen Bonney.
Ni na ko byagenze kuri Police FC na yo yakuyemo Djibrine Akuki asimburwa na Chukwuma Odili.
Ku munota wa 65’ Police FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nsabimana Eric ‘Zidane’ n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Nkubana Marc.
Ku munota wa 75 Bugesera FC yabuze amahirwe gutsinda igitego ku mupira Kapiteni wayo Vincent Adams yakinanye na Ani Elijah, na we akinana na Dushimimana Olivier wateye ishoti rijya ku ruhande rw’izamu rya Police FC.
Ku munota wa 80 Bugesera FC yabonye igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe, igitego cyatsinzwe na Ssentongo Farouk ku mupira wahinduwe na Niyomukiza Faustin, atsindisha umutwe.
Nyuma yo kwishyura igitego kimwe Bugesera FC yakomeje gushaka igitego cyo kuganya ariko ba myugariro ba Police FC bahagarara neza.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane, Umutoni Aline, yerekanye iminota ine y’inyongera.
Ku munota wa 90+1 Bugesera FC yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira ukomeye watewe na Niyomukiza Faustin umuzamu Rukundo Onesime awukuramo.
Umukino warangiye Police FC itsinze Bugesera FC ibitego 2-1, yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2024.
Police FC yahawe miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, naho Bugesera FC yakinaga umukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo yahawe miliyoni 5 Frw.
Police FC yaherukaga igikombe cy’Amahoro muri 2015 itsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma.
Police FC kandı ni yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup 2024-2025.



Mumayire says:
Gicurasi 1, 2024 at 9:27 pmBugesera Muminotayanyuma Yimweperariti Umusifuzi Aravuga Ati Ntabyonabonye Ariko Ngewe Icyonibaza Ko Avuga Ati Ntabyonabonye Aba Arebahe Icyibacyamuzanye Ntago Acyizi Gose Icyoturasaba Ferwafa Nuko Ibibintu Bibamubasifuzi Babihagurukira Kuko Ibibintu Birakabije Kuko Nicyocyibazo Cyiri Muri Champions Hano Murwanda .