Police FC yatangiye umwiherero i Rubavu

Ikipe ya Police FC yatangiye umwiherero mu Karere ka Rubavu, aho izanakinira imikino ibiri ya gishuti yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/26.
Iyi kipe iri kumwe n’abakinnyi 26, abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe. Mu cyumweru iyi kipe izamara muri ako Karere biteganyijwe ko izakina imikino ibiri ya gishuti na Marine FC ndetse na Rutsiro FC.
Iyi kipe y’umutoza mushya, Ben Moussa iherutse kongera abakinnyi bashya barimo Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga na Kwitonda Alain Bacca, bavuye muri APR FC, Nsengiyumva Samuel wavuye muri Gorilla FC, Gakwaya Leonard wa Bugesera FC na Iradukunda Moria wavuye muri Mukura, inazamura Niyigena Abdoul wakinaga muri Interforce.
Iyi kipe kandi yongereye amasezerano Kapiteni Nsabimana Eric, Mugisha Didier, Ndizeye Samuel n’umunyezamu Rukundo Onesme.


