Pogba yarangije ibihano byo kudakina ruhago yari yarahawe

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umufaransa Paul Pogba wari umaze iminsi 555 adakina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga yarangije ibihano by’amezi icyenda yari yahawe kubera gukoresha ibitera imbaraga bitemewe muri siporo.

Muri Gashyantare 2024, ni bwo uyu mukinnyi wo hagati yahagaritswe imyaka ine nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’ikinyabutabire cya DHEA kigira uruhare mu gukora imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka ‘testosterone’.

Ku wa 4 Ukwakira 2024, Urukiko Nkemuramapaka rwa Siporo ku Isi (CAS) rwatangaje ko icyo gihano cyagabanyijwe kikaba amezi 18 guhera ku wa 11 Nzeri 2023.

Uyu mukinnyi yemerewe kudasubira mu kibuga muri icyo gihe cyose, ariko yemererwa gusubukurirwa imyitozo muri Mutarama 2025, no gutangira gukina guhera tariki ya 11 Werurwe 2025.

Guhera kuri uyu wa Kabiri, uyu mukinnyi w’imyaka 31 yemerewe gukina mu ikipe iyo ari yo yose, dore ko ari kuvugwa mu makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Brésil.

Pogba ahabwa ibihano yari yaraciwe amande ya 4 178£ (agera kuri miliyoni 7,3 Frw), ariko nyuma yo kujurira na yo akurwaho.

Imiti ya DHEA igaragara ku rutonde rw’ibintu bitemewe n’Urwego rushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibyongera imbaraga bitemewe muri siporo ku Isi (WADA), gusa CAS ikagaragaza ko igira ingaruka cyane ku bagore.

Pogba yaherukaga kugaragara mu kibuga ubwo yasimburaga mu mukino wahuje Empoli na Juventus muri Nzeri 2023.

Paul Pogba yarangije ibihano yari yarahawe

Amafoto: Internet

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE