PL yibutse abari abayobozi n’abayoboke bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryibuka by’umwihariko abari abayobozi n’abayoboke baryo bazize Jenoside.
Ni igikorwa cyatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Karere ka Kicukiro, ahashyinguye abari abanyapolitiki bishwe muri Jenoside.
Mu banyapolitiki 21 bibukwa ku rwego rw’Igihugu bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, 10 bari abayoboke ba PL; abo ni Landouard Ndasingwa, Kayiranga Charles, Vénantie Kabageni, Niyoyita Aloys, Justin Ngagi, Jean de la Croix Rutaremara, Dr. Jean Baptiste Habyarimana, Rwayitare Augustin, Kamenya André na Nyagasaza Narcisse.
Depite Nyirabazayire Angelique, wari uhagarariye imiryango y’abari abayoboke ba PL bishwe muri Jenoside, yashimye Leta y’u Rwanda ku bikorwa byo kubibuka, avuga ko bibasubiza agaciro bambuwe.
Yashimangiye ko bishimira amahoro n’umutekano igihugu gifite ubu, ashingiye ku ndangagaciro ababo baharaniye, bakaba biyemeje gukomeza uwo murage.
Ambasaderi Joseph Nsengimana umwe mu nararibonye za Politiki y’u Rwanda uri no mu bayoboke ba mbere ba PL, yagaragaje uburyo mbere ubutwari bwa buri wese mu bayoboke ba PL bishwe muri Jenoside, avuga ko bari abantu badatinya kwamagana ikibi ku mugaragaro, agaragaza ko batotejwe ariko banga kuva ku izima bakomeza guharanira ko Abanyarwanda bagira uburenganzira bungana.
Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yavuze ko abari abayoboke ba PL batotejwe, barafungwa bitwa ibyitso by’Inkotanyi, bicwa bazira guharanira politiki y’ubumwe, uburenganzira bwa muntu, ukwishyira ukizana kwa buri muntu n’ubwisanzure bwa buri wese.
Yagize ati: “Babikoze bazi neza ko bishobora kubagiraho ingaruka, ariko bakomeje kurwanya ivangura, irondabwoko n’iheza, bagira ubutwari bwo kurwanya politiki mbi na Leta y’igitugu,”.
Yakomeje avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese kuko bidutera imbaraga zo guhora duharanira kubaho no kusa ikivi abishwe badusigiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa bitazigera bizima mu Banyarwanda uko ibihe bizagenda bisimburana.
Perezida wa PL Mukabalisa yashimiye ingabo zari iza RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame ku butwari bagaragaje bakitanga batizigamye ndetse bamwe bahasiga ubuzima baharanira guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda ingoyi y’igitugu.
Yagaragaje ko abashaka gusenya Ubunyarwanda nk’Ababiligi batabazabigeraho, kuko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no gukorera hamwe, asaba buri wese cyane cyane urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ibinyoma by’abagoreka amateka y’u Rwanda n’abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko ukuri kugomba gutsinda ibinyoma, asoza avuga ko Ishyaka PL rizakomeza gufatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugira uruhare mu miyoborere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.




