Philippine: Uwahoze ari Perezida yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe, Guverinoma ya Philippine yataye muri yombi uwahoze ari Perezida Rodrigo Duterte, nyuma y’icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kimushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko Duterte yakozweho iperereza na ICC kubera ibitero yakoze bishingiye ku makuru yatanzwe na Polisi agaragaza ko byahitanye abarenga ibihumbi 6 ku ngoma ye ubwo yari muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ubwo yari avuye i Hong Kong mu Bushinwa akigera ku butaka bw’igihugu cye ku kibuga cy’indege cya Manila kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Duterte w’imyaka 79 yahise atabwa muri yombi.
Itangazo ryavuye muri Perezidansi y’icyo guhugu ryakiriwe n’ikibuga cy’indege cya Manila ngo ryakimenyeshaga ko bakiriye kopi z’icyemezo giturutse muri ICC zo guta muri yombi Duterte.
Mu mashusho yashyizwe hanze n’umukobwa we Veronicca Kitty Duterte, yagaragaje se abaza itegeko yishe cyangwa icyaha yakoze kugira ngo atabwe muri yombi.
Yagize ati: “Ni ayahe mategeko cyangwa ni ikihe cyaha nakoze?”
Mbere Duterte yari yarahimbwe amazina arimo: “Trump wa Asia”, bitewe n’imiyoborere ye idasanzwe, uburyo yakoragamo akazi ke n’amagambo yakoreshaga.
Akijya ku ubutegetsi mu 2016 yasezeranyije ko azarwana inkundura yo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ababicuruza babizana mu gihugu cye.
Mu buryo bwo kubirwanya ngo habayeho ibitero byahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi byagabwe na polisi byaguyemo n’inzirakarengane.
Ibyo byatumye mu ICC, Inteko Ishinga Amategeko n’Umutwe wa Sena bakora iperereza kuri ibyo bitero.
Duterte yahakanye inshuro nyinshi iyicwa ry’abakekwaho ibiyobyabwenge, nubwo yemeye ko yategetse abapolisi kurasa abakekwaho kurwanya inzego no kwanga gutabwa muri yombi.
Guverinoma ya Perezida Ferdinand Marcos watowe mu 2022, yavuze ko Duterte ashobora kuzashyikirizwa inkiko.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ejo ku wa Mbere ko Umunyamabanga wungirije ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida, Claire Castro, yavuze ko bazubahiriza ibiteganywa n’amategko.
Ubwo yari mu birori ku Cyumweru gishize i Hong Kong, Duterte yamaganye icyemezo cya ICC kimuta muri yombi kuko atumva ngo impamvu.
Yagize ati: “Ni iki nakoze nabi? Nakoze ibishoboka byose mu gihe cyanjye, ku buryo hari agahenge ku buzima bw’Abanya-Philipine. Icyemezo cyo kunta muri yombi nta shingiro gifite kuko cyatanzwe tutari abanyamuryango ba ICC.”