Philadelphia Eagles yegukanye Super Bowl 2025 yitabiriwe na Perezida Donald Trump

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 10, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Philadelphia Eagles yegukanye Super Bowl 2025 nyuma yo gutsinda Kansas City Chiefs ibitego 40-22, mu mukino witabiriwe ku nshuro ya mbere na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri ku butegetsi.

Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025.

Perezida Donald Trump niwe wa mbere wakoze aya mateka yo kwitabira akureba imbonakubone, aho abandi bakoreshaga ikoranabuhanga cyangwa bakajya ku kibuga batari ku butegetsi.

Super Bowl ni umukino usoza shampiyona ya Amerika (National Football League), guhera mu 1966. Kuva mu 2022, uyu mukino uba ku Cyumweru cya kabiri cya Gashyantare, buri mwaka.

Mbere uyu mukino Kanas City Chiefs ni yo yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Igice cya mbere cyarangiye Eagles yatsinze Chiefs ibitego 24 ku busa.

Mu gice cya kabiri, Chiefs yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo agerageje kwikubita agashyi ariko kizigenza wayo Patrick Mahomes umukino ntiyagira ibihe byiza mu mukino, birangira bigize ingaruka ku ikipe yose.

Ku rundi ruhande Jalen Hurts yakomeje gufasha Eagles kongera ibitego. 

Umukino urangira Philadelphia Eagles yatsinze Kansas City Chiefs ibitego 40-22 yegukana Super Bowl 2025.

Ni ku nshuro ya kabiri iyegukanye kuko iya mbere yayitwaye mu 2018. Jalen Hurts yabaye umukinnyi mwiza [MVP] wa Super Bowl ku nshuro ya kabiri.

Umuraperi Kendrick Lamar ni we wasusurukije abitabiriye mu karuhuko k’igice cya mbere ibizwi nka “Super Bowl Halftime Show”.

Mu bandi bitabiriye uyu mukino barimo Lionel Messi, Jay Z, Taylor Swift n’abandi.

Perezida Trump yateye isari ubwo haririmbagwa indirimbo yubahiriza igihugu
Donald Trump yabaye Perezida wa mbere wa Amerika witabiriye uyu mukino ari ku butegetsi
Lionel Messi mu byamamare byitabiriye umukino wa nyuma Super Bowl 2025
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 10, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE