Perezida wa Uganda yateye inkunga igitaramo cya The Ben

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bamwe mu barimo gutegura igitaramo cya The Ben ateganya gukorera muri Uganda batangaje ko batewe ishema n’uko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yateye inkunga iki gitaramo.

Ni igitaramo giteganyijwe kubera muri Kampala Serena Hotel tariki 17 Gicurasi 2025 kikaba ari nacyo kigomba gusoza uruhererekane rw’ibitaramo The Ben amaze igihe akora hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kumvisha abakunzi be Album ye nshya ‘Plenty Love’.

Ni ibyatangajwe n’umwe mu barimo gutegura icyo gitaramo Fred ukoresha amazina ya fredmuziki ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bishimiye cyane inkunga ikomeye Perezida Museveni yabateye.

Yanditse ati: “Turishimye cyane kandi tuboneyeho umwanya wo gutanga ishimwe ryimbitse kuri Perezidansi ya Uganda, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Yoweri Museveni, ku nkunga y’amafaranga yatanze kugira ngo dukore igitaramo cyacu cyiswe ‘Plenty Love World Tour’ cya The Ben.”

Fred kandi yanavuze ko Perezida Museveni azaba ari we mushyitsi w’icyubahiro muri icyo gitaramo, kandi agisobanura nk’umwanya wo kuzishimira imico y’ibihugu byombi

Ati: “Iki gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel ku itariki ya 17 Gicurasi 2025.

Twatewe ishema n’uko Perezida Museveni yemeye ubutumire bwacu ndetse akazaba umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cy’icyubahiro.”

Yungamo ati: “Dushyizeho umwete, tubashimira Nyakubahwa Perezida, ku bwo gushyigikira iterambere ry’ubuhanzi n’umuco muri Uganda. Ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwanyu bufite icyerekezo no kwitangira iterambere ry’ubuhanzi.

Turashimira byimazeyo, kandi dutegerezanyije amatsiko igitaramo kidasanzwe!

Si ubwa mbere the Ben ataramiye muri Uganda kuko mu bihe bitandukanye yagiye ahataramira, ndetse ibihumbi by’abantu bakamwereka ko bamushyigikiye, ibituma arushaho gukunda kuhataramira.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko The Ben aherutse gutangaza ko yiteguye gutaramira abakunzi be baherereye muri Uganda, mu rwego rwo kwegera abafana n’abakunzi b’umuziki we, ndetse agaragaza ko azabihuza no gukora zimwe mu ndirimbo ze nshya.

The Ben aherutse gutangaza ko yiteguye gutaramira Abanya-Uganda
Fred uri mu bategura icyo gitaramo avuga ko kizaba umwanya wo guhuza imico y’ibihugu byombi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE