Perezida wa Sena y’u Rwanda n’Ambasaderi w’u Bushinwa baganiriye ku bufatanye

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 30, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Kuri uyu Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Kalinda, ari kumwe na Visi Perezida ushinzwe amategeko n’ubutabera Nyirahabimana Soline, ndetse na Visi Perezida ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Mukabaramba Alvera, bakiriye Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi.

Mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, barebeye hamwe uburyo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, cyane cyane mu rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko.

Hanaganiriwe kandi ku mahirwe yo gutangiza imikoranire mishya izafasha guteza imbere imibanire myiza y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro bikaba byashimangiye ubushake bwo gukomeza kwimakaza ubufatanye bwubakiye ku nyungu rusange, hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Ibyo biganiro bibaye hashize iminsi mike bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ubufatanye umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yiswe “Agreement on Defence Cooperation” yashyizweho umukono, tariki ya 17 Nzeri 2025 i Beijing, mu nama yahuje Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda, n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’u Bushinwa akaba na Minisitiri w’Ingabo, Admiral Dong Jun.

Aboyobozi bombi bahiriye mu Nama Mpuzamahanga ya 12 yiga ku mutekano n’ubufatanye mu bya gisirikare, izwi nka Beijing Xiangshan Forum, ihuza ibihugu byo hirya no hino ku Isi bigamije kungurana ibitekerezo ku mahoro n’umutekano.

U Rwanda n’u Bushinwa bisanganywe umubano w’igihe kirekire watangijwe bwa mbere mu 1971. Muri iyi myaka ishize, ibihugu byombi byakoranye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, n’ibikorwa remezo.

U Bushinwa ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere, aho bufasha u Rwanda mu mishinga yo kubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Mu rwego rwa gisirikare, u Rwanda n’u Bushinwa bimaze igihe bikorana mu guhugura ingabo, gusangira ubumenyi mu micungire y’umutekano, no gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 30, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE