Perezida wa Sena Dr Kalinda yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier ari hamwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire mu muganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025.
Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Mwulire wibanze ku gukora umuhanda ujya ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwurire no gukora isuku aho ku rwibutso mu rwego rwo kwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda yashishikarije abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Tugiye kwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mushishikarire kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Umwe mu bahavukiye, witabiriye umuganda yavuze ko kuba abayobozi bifatanyije na bo mu muganda ari iby’agaciro.
Ati: “Umuganda ufite icyo uvuze gikomeye kuko mbere ntabwo Mwulire yari izwi, twari twarasubijwe inyuma, ariko turashima Leta y’Ubumwe kuko yaduhaye abayobozi ni iby’agaciro, twe tubiha agaciro nk’abaturage ba Mwulire, twishimiye ko twabanye na bo bakifatanya natwe gukora isuku aho abacu bashyinguye mu cyubahiro.”
Bimwe mu byifuzo ni uko urwibutso rwakorwa, imibiri iharuhukiye ikaruhukira mu rwibutso rwiza rugezweho, bifuza kandi ko umuhanda uhagera wakorwa neza ukaba washyirwamo kaburimbo, umuhanda ukozwe wakorohereza abantu kuhagera kuko haba harimo n’abafite ubumuga bukomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikindi cyifuzo bafite ni uko bagezwaho amashanyarazi akagera kuri bose.


