Perezida wa Sena, Dr Kalinda yaganiriye n’Abasenateri ba Namibia

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro n’abagize Komisiyo ishinzwe Ibikorwaremezo, Imyubakire n’Ubwikorezi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia, ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. 

Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda, yavuze ko ibikorwa byose bishingiye kuri Politiki ingamba n’amategeko yashyizweho.

Yagize ati: “Baje mu rugendo shuri ni Abasenateri bagize Komite ishinzwe ubwikorezi, ibikorwa remezo n’imiturire, baje mu rugendo shuri ariko cyane cyane ku kibazo cy’imiturire bakaba bifuza kwigira ku Rwanda bakamenya uko rubigenza kugira ngo  rushobora gutuza abaturage b’amikoro make cyane cyane abo mu mijyi.”

Yongeye ko abo Basenateri ba Namibia bashima ibyakozwe n’u Rwanda bakabona ko ari igihugu bakwiye kwigiraho.

Ati: “Itegeko rirahari na politiki y’imiturire na gahunda z’imiturire bazagira umwanya wo kubisobanurirwa n’inzego zitandukanye.”

Abo Basenateri mu bihugu byombi kandi banaganiriye ku guteza imbere umubano w’Inteko Zishinga Amategeko ku mpande zombi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, u Rwanda na Namibia byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubukungu ubucuruzi no guhanahana ubumenyi mu ngeri zitandukanye.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE