Perezida wa Koreya ya Ruguru yashinje Amerika gukongeza intambara y’u Burusiya na Ukraine

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Perezida wa Koreya ya Ruguru , Kim Jong Un, yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwenyegeza umuriro mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine kuko igeze aho rukomeye n’ibyago byo gukoresha intwaro kirimbuzi.

Ibi Kim Jong Un yabitangarije ibitangazamakuru bya Leta kuri uyu wa Gatanu nyuma yuko bamushinje kunga ubumwe n’u Burusiya ndetse akaba yarohereje abasirikare barenga 10 000 muri icyo gihugu bo kugishyigikira mu ntambara.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko  Kim yavuze ko ibiganiro bya mbere  byabaye na Washington byagaragaje politiki yayo y’ubushotoranyi n’urwango ku Burusiya n’igihugu cye.

Yavuze ko ibihugu biri mu ntambara bitigeze bihura na rimwe ngo bigirane ibiganiro by’ubwumvikane kandi aya makimbirane yabyaye intambara ishobora kuba kirimbuzi kurusha izindi zose zabayeho.

Yagize ati:”Twageze kure  mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa byose byerekanye ko politiki yayo y’iterabwoba n’urwango kuri Koreya ya Ruguru itazigera ihinduka.”

Ntacyo Leta iratangaza ku gutorwa kwa Donald Trump kandi Amerika yagiye isaba  Koreya ya Ruguru kureka gukora  intwaro kirimbuzi  nubwo Trump mu bihe bitandukanye yagiye  yishimira ubushuti bwe.

Kim  atangaje ibi nyuma yuko Putin atangarije  ko igihugu cye cyamaze kugerageza misile  kirimbuzi ya IRBM yiswe ‘Oreshnik’, bwakoresheje mu gitero  cyagabwe mu mujyi wa Dnipro mu burasirazuba bwa Ukraine ejo ku wa 21 Ugushyingo.

Putin yavuze ko iki gitero ari ukwihimura ku bitero bya Ukraine byibasiye inyubako zo mu turere twa Kursk na Bryansk  bakoresheje missiles za ATACMS na Storm Shadow yahawe na Amerika ndetse ko u Burusiya buzifashisha intwaro ku kwihimura ku  gihugu icyo ari cyo cyose gifasha gutera ibitero ku butaka bwacyo.

Amakuru yatangajwe na The  New York Times ku wa  10 Ugushyingo avuga ko u Burusiya buri gukusanya abasirikare  50 000, barimo nabo bwahawe na Koreya ya Ruguru mu gutangiza igitero gisubiza inyuma abasirikare ba Ukraine   bari mu gace ka Kursk Oblast.

Bivugwa ko aba basirikare ari abaziba icyuho cy’abishwe n’abakomerekeye ku rugamba  nkuko bitangazwa na zimwe mu nzobere zikurikiranira hafi iby’iyi ntambara.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Sibomana Jean Cloude says:
Ugushyingo 23, 2024 at 6:08 am

Amerika Niyo Irigutuma Iyintambara Ikaza Umurego Nkaho Amerika Itakabwiye Ukraine Ati Mugemubiganiro Ahubwo Amerika Irashuka Ukraine Ati Murase Muburusiya Ibyo Nugukongeza Intambara Ahubwo Uburusiya Burwana Na Amerika Ahubwo Iriya Ntambara Amerika Yarayitsinzwe Barayoberwa Nonese Igihe Amerika Nibihugu Bimwenabimwe Igihe Byahereye Bifasha Ukraine Muririya Ntambara Mubona Ukraine Izatsinda Iriyantambara ? Kuburyo Vuradimiri Zerensike Azongera Akicara Mubiro Nkumukuruwihugu Biracyarikure Iriyantambara Ntakurangira Ahubwo Amerika Nibihugubimwe Byomuburayi Ahubwo Birigufata Umuriro Bikawuzimisha Lisansi Ubwonawe Iyufashe Umuriro Ugasukamo Lisansi Igikurikiraho Nawe Uracyumva Biragurumana Mamerika Nibyo Irigukora Irikuzimisha Umuriro Lisansi .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE