Perezida wa Iran yaguye mu mpanuka ya kajugujugu

Perezida wa Iran Ebrahim Raisi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Hossein Amirabdollahian, n’abandi bayobozi, basanzwe bapfuye ahabereye impanuka y’indege ya kajugujugu yari ibatwaye nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta.
Perezida Raisi apfuye yari afite imyaka 63 y’amavuko, bikaba byemejwe ko iyi mpanuka ikomeye yabereye mu misozi y’Amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Azerbaijan.
Impanuka ibaye mu gihe Uburasirazuba bwo Hagati bukomeje guhura n’ibibazo bikururwa n’intambara ihuje Leta ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas wo muri Palestina.
Bivugwa ko Perezida Raisi aheruka kugaba ibitero by’indege nto zitagira abapilote kuri Isiraheli mu kwezi gushize.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Perezida Raisi, Iran yongereye ubutare bwa uranium bikaba byayigejeje ku rwego rwo gukora intwaro zigezweho ku Isi ndetse bikazamura ubwoba mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Isi.
Nanone kandi icyo gihugu giheruka guha u Burusiya indege nto zitagira abapilote zitwara ibisasu bya kirimbuzi zo gukoresha mu ntambara ya Ukraine ndetse binavugwa ko yafashije imitwe yitwaje intwaro mu Karere kose.
Ibikorwa by’ubutabazi byagoranye kubera ko bitoroheye abatabazi kugera ahabereye impanuka kubera ikirere cyari kimeze nabi.
Hifashishijwe indege zitagira abapilote ndetse n’andi matsinda y’abatabazi.
Abakomeye ku Isi bakomeje kwihanganisha Iran yabuze Perezida n’abandi bayobozi bakomeye muri Guverinoma.

Ani Elija says:
Gicurasi 20, 2024 at 10:50 amNIHANGANISHIJE ABATURAGE BA IRANI KUBWINKURU YAKABABARO YABWANA PEREZIDAWABO WAGUYE MUMPANUKA NDETSE NABAGENZIBE BAYIBURIYEMO UBUZIMA ABANYA ILANI NDABIHANGA NISHIJNIHANGANISHIJE ABATURAGE BA IRANI KUBWINKURU YAKABABARO YABWANA PEREZIDAWABO WAGUYE MUMPANUKA NDETSE NABAGENZIBE BAYIBURIYEMO UBUZIMA ABANYA ILANI NDABIHANGA NISHIJE .