Perezida wa Iran ari mu bakomerekejwe n’ibitero bya Isiraheli

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, byatangajwe ko yakomerekeye mu bitero Isiraheli yabagabyeho mu kwezi gushize.
Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Iran byatangaje ko ku wa 16 Kamena ibisasu bitandatu byibasiye ahantu h’ibanga mu nyubako yo hasi i Tehran, aho Pezeshkian yari ari yitabiriye inama y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano (Supreme National Security Council).
Amakuru avuga ko Perezida yakomeretse ku kaguru ubwo yahungaga ari kumwe n’abandi bayobozi.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’intambara y’iminsi 12 yagaragaje ko ibitero bikomeye byagabwe mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Tehran byasize bihangije bikomeye.
Bivugwa ko ibyo bitero by’icyo gihe byagabwe ku munsi wa kane w’intambara byari bigamije kwibasira ikigo cy’ibanga gikorera muri iyo nyubako yo hasi muri Tehran ari naho abayobozi bakuru bakunze gukorera inama.
Raporo ya Fars News Agency ivuga ko ibisasu bya Isiraheli byasenye burundu inzira zose 6 zinjira muri icyo kigo, hanangizwa inzira z’uburyo abarimo aho bashobora guhumekera n’amashanyarazi.
BBC yatangaje ko mu cyumweru gishize, Perezida Pezeshkian yashinje Isiraheli kugerageza kumwica ariko Isirahreli yarabihakanye ivuga ko batari mu ntego y’intambara.
Icyakora yemeye ko Umugaba w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei yari intego y’abagomba kwicwa nubwo bitakozwe.
Ku wa 13 Kamena ni bwo Isiraheli yagabye ibitero bitunguranye muri Iran byibasiye ahakorerwa ibikorwa bya nikeleyeri, ndetse byahitanye abayobozi n’abashakashatsi kuri byo.
Isiraheli ivuga ko ibyo bitero byari bigamije kuburizamo umugambi mubisha wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi cyane ko yahize kuva kera ko izahanagura icyo gihugu ku ikarita y’Isi.
