Perezida Trump yongereye iminsi yo gukoresha TikTok muri Amerika

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko yongereye iminsi 75 ku gihe cyari cyaragenwe cyo guhagarika urubuga rwa ‘TikTok’ bitewe n’intambwe ikomeye y’ibiganiro hagati y’ikigo cyiyifite mu biganza cya ByteDance na Amerika.

Trump yavuze ko yifuza ko TikTok ikomeza gukora muri Amerika ndetse agakomeza ubufatanye n’u Bushinwa kugira ngo ibibazo byagaragayemo bikemurwe.

Ku wa o4 Mata 2025, yatangaje ko ateganya gukomeza kuganira n’abashoramari batandukanye, harimo na Amazon na Oracle, ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano w’amakuru y’abakoresha TikTok.

Trump yavuze ko ashaka ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigira uruhare mu ishoramari rya TikTok, kugira ngo habeho kugenzura neza imikoreshereze y’amakuru y’abayikoresha.

Yagaragaje ko ibyo   bikorwa byose bigamije gukemura impungenge z’umutekano w’amakuru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Truth Social Trump  yagize ati: “Ntitwifuza ko  TikTok ijya mu icuraburindi. Tuzakomeza gukorana na TikTok n’u Bushinwa kugira ngo turangize amasezerano. Kuri ubu uru rubuga rufitwe n’ikigo cy’u Bushinwa cya ByteDance.”

Muri Amerika habarurwa miliyoni zirenga 170 zikoresha TikTok bose bagombaga gufunga hakurukijwe itegeko ryari ryatowe baturutse k’uwahoze ari perezida wa Amerika, Joe Biden, wari wavuze ko TikTok ishobora gukoreshwa n’u Bushinwa nk’igikoresho cyo gutata icyi gihugu. Mu mpera za 2024, Amerika yateganyaga gufunga TikTok kubera impungenge z’umutekano w’igihugu, ivuga ko TikTok ifitanye isano n’ubutegetsi bw’u Bushinwa.

Ibyo byatumye Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemera kumva urubanza rwa TikTok ku birebana n’itegeko ryo kuyihagarika.

Nyuma y’uko Donald Trump atorewe kuba Perezida wa Amerika, yavuze ko azasubika ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko, agatanga umwanya ngo hashakishwe umuti w’ikibazo cya TikTok.

Ku ruhande rwa TikTok icyo gihe yo yatesheje agaciro iryo tegeko, ivuga ko ribangamira uburenganzira bw’abayikoresha muri icyo gihugu.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE