Perezida Trump yatunguranye avuga ko agiye kwimurira Abanya- Pelestine mu bindi bihugu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko afite umugambi wo gufata ‘Gaza’ akayubaka akayigira ahantu h’icyitegererezo akimurira Abanya-Palestine mu bindi bihugu by’ibituranyi.
Trump yabitangaje ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa Kabiri na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, uri mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu kuva ku wa 02 Gashyantare 2025, aho yaje kuganira na Trump ku guhagarika intambara muri Gaza no kubaka amahoro arambye ya Palestine.
Ibinyamakuru birimo The Guardian, CNN na France 24, byatangaje ko Perezida Trump yatunguye abantu avuga ko Abanya- Palestine bose bazajya mu bindi bihugu bihana imbibi kugira ngo abone uko yubaka Palestine ayiteze imbere, ibere abatuye Isi icyitegererezo.
Perezida Trump ariko ntiyasobanuye neza uburyo bazafata ubutaka bwa Gaza, gusa yagaragaje ko bazasana inyubako zangiritse bakubaka ubukungu ndetse hakaba ahantu hazatanga akazi kuri benshi.
Yagize ati: “Tuzafata Gaza tuyivugurure.Tuzakuraho ibisasu byose biturika n’amabombe, tuzayiteza imbere twubake inyubako zasenyutse kandi izatanga utuzi ibihumbi n’ibihumbi ndetse Uburasirazuba bwo hagati buzaterwa ishema nayo.”
Ibyo bitekerezo bya Trump byatunguye benshi bakurikiraga ikiganiro n’itangazamakuru ndetse babyamaganira kure bagaragaza ko bidakwiye ko yimura abaturage ku butaka bwabo bakajya gusemberera mu bindi bihugu.
Guverinoma ya Saudi Arabia yatangaje ko itemera icyo cyifuzo cya Trump cyo kwimura abaturage ba Palestine ku butaka bwabo, ivuga ko umubano na Isiraheli udashoboka mu gihe itareka ubwigenge bw’icyo gihugu.
Umutwe wa Hamas na wo wateye utwatsi ibyatangajwe na Trump, uvuga ko ari ukwirukana abantu ku butaka bwabo, ndetse n’umuhuza wa Palestine mu Muryango w’Abibumbye yasabye Isi kubaha abenegihugu bakaguma ku butaka bwabo.
Abo mu ishyaka ry’Abademokarate barimo Senateri Chris Murphy, banenze Trump bagaragaza ko ari ubushotoranyi Amerika igiye gushora kuri Gaza kandi bizatuma abasirikare benshi b’Amerika bahasiga ubuzima kubera intambara y’igihe kirekire igiye kwaduka mu Burasirazuba bwo hagati.
Depite Jake Auchincloss na we yavuze ko umushinga wa Trump ari mubi kandi udafututse kuko biri mu nyungu bwite za Trump.
Justin Amash, wabaye Umudepite mu ishyaka ry’Abarepubulike yavuze ko kuba Amerika yajya muri Gaza ari ugufata igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko nta Munyamerika ufite umutima wagakwiye kwemera kwishora muri ibyo bikorwa.
Perezida Trump yashimangiye ko Gaza yangirikiyemo byinshi kandi abaturage miliyoni 1.8 bagomba kwimuka ndetse ibihugu by’abaturanyi bikabakira.


