Perezida Trump arashinja Zelensky wa Ukraine kuba nyirabayaza w’intambara

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko yatunguwe n’imyitwarire ya Ukraine kuko ari yo yikururiye intambara n’u Burusiya kandi yaragombaga kuba yarakoze ibiganiro by’amahoro hakiri kare.
Trump yabitangaje nyuma y’ibiganiro byahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ejo hashize ku wa 18 Gashyantare n’u Burusiya ku kugarura amahoro muri Ukraine aho Perezida Voldymr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko bidasobanutse ukuntu ibyo bihugu byagiye mu biganiro bimureba muri Arabiya Sawudite ariko ntibamutumire.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ejo ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yahuye n’Umunyamabanga wa Amerika, Marco Rubio mu biganiro bya mbere byo mu rwego rwo hejuru, by’imbonankubone kuva intambara yatangira, maze bemeranya gushyiraho amatsinda y’ibiganiro by’amahoro kugeza intambara irangiye.
Lavrov yavuze ko igihugu cye kitazemera ingabo zo mu Muryango wo Gutabarana wa NATO muri Ukraine mu masezerano ayo ari yo yose y’amahoro nkuko byifujwe n’ibihugu by’ibinyamuryango bya NATO mu nama y’i Paris mu Bufaransa yo ku wa Mbere.
Ibyo bibaye mu gihe Trump akomeje kugaragaza ko Perezida Zelensky adakunzwe ku kigero gishimishije igihugu kikaba gikeneye gukora andi matora.
Avuga ko ikigero cyo gukundwa cye kiri kuri 4% kandi ko Ukraine yasubitse amatora umwaka ushize kubera intambara bityo akaba akeneye gusubukurwa.
Trump yagize ati: “Umuyobozi wa Ukraine, nubwo ntishimiye kubivuga, ariko amakusanyabitekerezo afite ari kuri 4% gusa.”
