Perezida Ndayishimiye yongeye kurikoroza ngo u Rwanda rugiye gutera u Burundi

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yatangaje ko igihugu cye gifite amakuru yuko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi rwifashishije abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015.
Si ubwa mbere Ndayishimiye atangaje ibi kuko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2025.
Icyo gihe yavuze ko afite amakuru yizeye agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije muri RED Tabara isanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Gukorana na RED Tabara si ubwa mbere Ndayishimiye abishinje u Rwanda kuko no mu Ukuboza 2023 ubwo uyu mutwe wari umaze iminsi ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, yarabivuze, binatuma afunga imipaka muri Mutarama 2024.
Perezida Ndayishimiye yongeye kurikoroza ngo u Rwanda rugiye gutera u Burundi, avuga ko hari abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 bafite umugambi wo gutera u Burundi babifashijwemo n’u Rwanda.
Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo France24, ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 30 Mata 2025.
Yagize ati: “Tuzi ko bashaka kubakoresha nkuko bakoresha umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko ari Abanye-Congo. Umugambi wabo, ni uko bagiye gukoresha Abarundi bashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, bakabakoresha bavuga ko ari Abarundi mu gihe azaba ari u Rwanda.”
Ndayishimiye avuga ko bahorana impungenge ariko akizera ko intambara iri muri RDC ari intambara izakomerera u Rwanda ku buryo rutahita rutera u Burundi.
Perezida Ndayishimiye avuga ko hashize igihe agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ku bibazo by’abahungiye mu Rwanda nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015.
Agaragaza ko ari ingingo baganiriyeho ubwo bareberaga hamwe ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo nuko haboneka umuti wacyo.
Ati: “Yanyemereye kohereza abashatse guhirika ubutegetsi bakagezwa mu butabera ariko nkabona bategura ibikorwa by’iterabwoba.”
Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo
Perezida Ndayishimiye yahamirije France24 ko ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi.
Yavuze ko Leta ya Congo nisanga ayo masezerano atagikenewe, ngo Abasirikare b’u Burundi bazasubira mu gihugu cyabo.
Ati: “Bazagaruka igihe RDC izaba ibidusabye ariko abasirikare baracyari muri Kivu y’Amajyepfo. Ntituragabanya imibare y’abasirikare bari muri RDC.”
Ibitunga impunzi z’Abanye-Congo ziri i Burundi ni ikibazo cy’ingorabahizi
Perezida Ndayishimiye agaragaza ko impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi kuzibonera amafunguro n’ibindi bikenewe kugira ngo zibeho neza, ngo ni ikibazo gikomereye u Burundi.
Impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Burundi ubwo Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo wafatwaga n’Umutwe wa M23.
Ndayishimiye yavuze ko nta bushobozi igihugu gifite cyo kubitaho ariko ko bavugana n’ubutegetsi bwa Kinshansa kugira ngo bugire icyo butanga bityo izo mpunzi zibone ibizibeshaho.
Nk’igihugu gikennye, ngo gikomeje gusaba abafatanyabikorwa bo mu gihugu no hanze yacyo ngo impunzi zibone ibiribwa.
Yagize ati: “Madame Tshisekedi yasuye u Burundi, ajya no gusura impunzi mu nkambi arazifasha kandi twezeye ko azakomeza kuzifasha bitari ibyo ikibazo cyazo nticyoroshye. Ntitwari tubyiteguye ariko Abarundi dusangira icyo dufite.”
U Rwanda ruhakana gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi
Mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko amagambo Ndayishimiye akomeje kuvuga atangaje, cyane ko impande zombi zari zikomeje ibiganiro birebana n’uko umutekano wo ku mupaka warindwa.
Yagize ati “Ibyo bivugwa biratangaje kuko mu by’ukuri, inzego z’igisirikare n’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zari zirimo guhura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka dusangiye, bijyanye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Nta na rimwe Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifite umugambi wo gutera u Burundi. Ahubwo Ndayishimiye we, ubwo yari i Kinshasa muri Mutarama 2024, yavuze ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwabo kuko ngo rumeze nk’imbohe mu karere.”
U Rwanda rwakunze kuvuga ko rudashobora gutanga aba bantu kuko byaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
Rwasinye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye avuga ko iyo wakiriye umuntu avuga ko ahunze, ntumusubiza iwabo cyane iyo Loni yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari mpunzi.
Ruvuga ko rwohereje aba bantu rwaba rwishe nkana amategeko rwasinye, kandi nta n’ikindi gihugu cyabikora.
Icyakoze kugeza ku wa 31 Ukuboza 2021, abagera kuri 29,442 nibo bafashijwe n’u Rwanda gutahuka mu Burundi mu gihe abari bamaze gutaha bose hamwe bari ibihumbi 72.
Elie munyambibi says:
Gicurasi 1, 2025 at 6:21 pmNatanga inama Yuko mbere yo kohereza inkuru nkiyo mwabanye kureba niba ntamakosa arimo Yi myandikire ex mwatangiye mutubwira ikiganiro yakoreye kuri BBC ngo mumpera zukwezi Kwa gicurasi 2025 kandi ariyo kugitangira sawa twishimira amakuru mutugezaho murakoze