Perezida Ndayishimiye yihanganishije Abanyabukamba basizwe iheruheru n’imvura

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ndayishimiye Evariste, Perezida w’u Burundi, ku munsi w’ejo ku Cyumweru yatangaje ko ababajwe n’imvura yaguye igahitana ubuzima bw’abantu, ikangiza insengero, amashuri agasenyuka, inzu ndetse ikanangiza imirima y’abaturage.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Twakiranye umubabaro inkuru y’imvura nyinshi yaguye kuri uno musi mu Ntara ya Makamba, muri Komini Kibago, igahitana insengero, inzu, amashuri n’imirima”.

Mu butumwa bwe, yavuze ko yihanganishije cyane cyane imiryango yabuze ababo n’abakomeretse kandi ko abifuriza gukira vuba.

Yakomeje asaba Imana ko yakomeza kurinda u Burundi n’Abarundi muri ibi bihe bitoroshye.

Kugeza ubu inzego z’i Burundi nta mibare ziratangaza y’ibyangijwe n’imvura yaguye muri Bukamba ndetse n’abo yahitanye.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE