Perezida Museveni azongera yiyamamarize kuyobora Uganda

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, NRM (National Resistance Movement), bwemeje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri NRM, Dr.Tanga Odoi, yatangaje ko Museveni azajya gufata impapuro zimwemerera kwiyamamaza  ku wa Gatandatu tariki ya  28 Kamena 2025.

Dr. Tanga Odoi yagize ati: “Nk’uko n’abandi bakandida babigenza, Perezida akaba n’umuyobozi mukuru wa NRM azaza gufata ifishi igaragaza ko aziyamamaza mu matora.”

Impapuro zemerera abakandida kwiyamamaza muri Uganda zizatangira gufatwa kuva ku wa 26 Kamena bisozwe ku wa 01 Nyakanga 2025, naho Abakandida bemerewe batangazwe ku ya 04 Nyakanga.

Perezida Museveni w’imyaka 80, umaze imyaka 39 ku butegetsi naramuka atsinze amatora ateganyijwe azaba ayoboye manda ya 8.

Manda ye ya mbere yayitangiye mu 1986, iya kabiri ayitangira mu 1996, iya gatatu itangira mu 2001, iya kane ayitangira mu 2006, iya gatanu ayitangira mu 2011 naho iya gatandatu ayitangira mu 2016 mu gihe iya karindwi yatangiye mu 2021.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE