Perezida Kagame yizeye igisubizo mu biganiro ku bibazo bya RDC

Mu gihe hashize imyaka ikabakaba 30 ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byarabaye agatereranzamba, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko afitiye icyizere ibiganiro by’amahoro n’iby’ubuhuza bikomeje kubera i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki ya 28 Ugushyingo, ubwo yitabiraga Icyiciro cya Gatatu cy’Ibiganiro by’i Nairobi yifashishije ikoranabuhanga, aho Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bicaye bagasasa inzobe.
Ibyo biganiro byayobowe na Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi wa EAC Evariste Ndayishimiye, witabiriye imbonankubone hamwe na Perezida wa Kenya William Ruto ndetse n’uwo yasimbuye ku buyobozi Uhuru Kenyatta ufatwa nk’umuhuza muri ibyo biganiro.
Perezida Kagame, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, ni bo bitabiriye bifashishije iyakure, mu gihe Tanzania na Sudani y’Epfo byari bifite ababihagarariye imbonankubone.
Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka igera kuri 30 ikibazo cy’umutekano muke n’intambara mu Burasirazuba bwa RDC cyarabaye akarande ndetse kidashakirwa umuti kandi gifite ingaruka zirenga imipaka kikagera no mu Karere kose, by’umwihariko mu baturanyi.
Yavuze ko mu ngaruka z’ako kanya bigira harimo kuba hari abaturage bamaze imyaka myinshi baribagiwe iwabo kubera kuguma mu buhungiro Igihe kinini ndetse n’ubu bakaba badashobora gusubira mu byabo mu mahoro; hakaza n’ikindi kibazo cy’ubukungu aho umutekano muke mu Karere ukiri inzitizi ikomeye cyane ku bucuruzi n’ishoramari ryakabaye rifitiye akamaro Akarere kose.
Agaragaza ko impamvu nyamukuru y’izi ntambara z’urudaca ari ukunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano menshi yagezweho mu nzego zitandukanye n’ibihe bitandukanye mu myaka yashize.
Yongeyeho ati: “Mu by’ukuri nizera ko kuri ubu izi mbaraga zishyirwamo zigiye gutanga umusaruro. Umutwe umwe witwaje intwaro, mu yindi myinshi yubuye intwaro, wahise ukurura intekerezo z’abatari bake ku Isi kandi ni wo uza hejuru y’ibindi bibazo byose by’umutekano muke n’ibya Politiki bitarakemuka. Bityo twakiriye neza igisubizo cyihuse cy’Akarere, na gahunda zikomeje gushyirirwaho gutabara ubuzima mu Burasirazuba bwa RDC, no guhangana n’ibitero bikomeje kubangamira umutekano w’ibihugu by’abaturanyi harimo u Rwanda.”
Perezida Kagame yashimiye byimazeyo abayobozi b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ukwiyemeza n’imbaraga bakomeje gushyira mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano muke n’ibindi bibazo bikiri ingorabahizi mu Karere.

By’umwihariko, yashimiye Perezida Ndayishimiye uyoboye EAC ndetse n’Umuyobozi w’Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) João Manuel Gonçalves Lourenço. Yashimiye kandi Perezida William Ruto n’Umuhuza w’ibiganiro bya Nairobi Uhuru Kenyatta bakomeje kugaragaza ubwitange budasanzwe mu gushaka umuti w’ikibazo gifite amateka akomeye kandi maremare.
Ati: “Igikenewe uyu munsi kurusha ikindi gihe cyose ni ubushake bwa Politiki buhamye bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’Akarere zikomeje, harimo Ibiganiro by’Amahoro bya Nairobi biyobowe na EAC ndetse n’ubuhuza burimo gukorwa ku buyobozi bwa Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço. Bikwiye gusoza bikemura burundu impamvu shingiro z’umutekano muke, bikazagaragaza impinduka zifatika mu gukemura impungenge z’umutekano muke kuri RDC no ku bihugu by’abaturanyi.”
Yavuze kandi ko inzira y’ibiganiro yatangijwe n’abayobozi b’Akarere n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda mu cyumweru gishize ari amahirwe meza yo gushaka ibisubizo birambye, yongeraho ko biri mu nyungu z’Abanyekongo ndetse n’abatuye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ak’Ibiyaga Bigari muri rusange.
Ibiganiro byasubukuye i Nairobi nyuma y’inshuro ebyiri bisubikwa bitunguranye, byitezwe ko bizageza ku ya 3 Ukuboza 2022. Byitabiriwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro [hatarimo inyeshyambaza M23 zakamejejeje guhera muri Werurwe uyu mwaka], abayobozi b’Inzego z’ibanze, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagaragaje uburyo barajwe Ishinga n’ibibazo bya RDC, n’uko biyemeje guharanira ko RDC yakongera kubona amahoro arambye nk’ipfundo ry’amahoro arambye mu Karere.
William Samoei Ruto yagize ati: “Umutekano n’Iterambere byacu bishingiye ku by’Akarere. Gushaka amahoro rero ni ikintu tutakwirengagiza mu gihe duharanira iterambere. Kenya yiyemeje gushyigikira urugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.”
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, na we ati: “Iyi mitwe yitwaje intwaro irimo guteza umutekano muke ishobora kuneshwa turamutse duhurije hamwe imbaraga. Dukeneye guhangana n’ikibazo cy’intwaro zitemewe mu Burasirazuba bwa RDC.”
Uhuru Kenyatta na we ati: “Nta mbaraga zikwiye gupfa ubusa mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC. Ku baturage ba RDC, amahoro aturuka muri mwebwe ubwanyu. Reka dufatanye!”


