Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’imikino y’Igikombe cy’Isi muri Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru taliki ya 20 Ugushyingo, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye itangizwa ry’imikino y’Igikome cy’Isi cy’umwaka wa 2022.
Ni umuhango witezwe kubera kuri Sitade ya Al Bayt Stadium ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho ikipe ya Qatar itangira icakirana n’iya Equador mu cyiciro cya mbere cy’iyo mikino izahuza amakipe ahagarariye ibihugu bitandukanye ku Isi.
Perezida Kagame n’itsinda rimuherekeje, bakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwakira abanyacyubahiro muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar Ibrahim bin Yousef Fakhro ndetse n’Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda Igor Marara Kayinamura.
Ni ubwa mbere mu mateka y’umukino w’umupira w’amaguru ku Isi, imikino y’igikombe cy’Isi igiye kubera mu Burasirazuba bwo Hagati, Qatar ikaba yarahawe uburenganzira bwo kwakira iyo mikino ya 2022 mu mwaka wa 2010.
Bivugwa ko mu myaka 12 icyo gihugu kimaze cyitegura kwakira iyo mikino, cyakoze impinduka zitandukanye mu birebana na sitade zizakira iyo mikino ibirebana no kwakira abakinnyi ndetse n’abanyamahanga bitabira iyo mikino kugeza irangiye.
Biteganyijwe ko muri uku kwezi gutaha, Qatar yiteze kwakira abafana b’amakipe atandukanye basaga miliyoni imwe bazaba baturutse mu mpande enye z’Isi.
Bivugwa ko Qatar yakoresheje miliyari zisaga 300 z’amadolari y’Amerika mu myiteguro y’iyo mikino, harimo kubaka ibikorwa remezo bya siporo nka sitade zijyanye n’igihe, imihanda mishya igeza abafana kuri za sitade zinyuranye ndetse n’aho bazajya bacumbika n’ibindi bifasha abantu kurushaho no kunogerwa n’igihe cyose bamara muri uwo mwigimbakirwa.
Muri ibyo bikorwa remezo harimo kuvugurura umuhanda wa gari ya moshi Doha Metro, ibihumbi by’ibilometero by’imihanda mito n’iminini ya kaburimbo, kubaka icyambu n’ikibuga cy’indege bishya, hubatswe Umujyi mushya, havugururwa Sitade zinyuranye ndetse hongerwa n’ibikorwa remezo bitanga serivisi za gaze n’ibikomoka kuri peteroli.
Gusa nubwo habaye imyiteguro ihambaye, Leta ya Qatar ihanganye n’ibirego birimo ibyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ivangura ruhu bivugwa ko byangiza isura y’Igihugu.
Perezida wa FIFA Gianni Infantino yagize icyo avuga ku ivangura ruhu ndetse n’ibitangazamakuru bizana uburyarya n’ububeshyi mu kugaragaza isura itari nziza kuri Qatar.
Biteganyijwe ko Imikino y’igikombe cy’isi izasiga Qatar yungutse akayabo karuta by’ihabya ayo yatakaje mu myaka irenga icumi imaze mu myiteguro.
Iki gihugu cyatangiye kubona zimwe mu mpinduka mu bijyanye no kwinjirizwa n’iyo mikino, aho mu mezi 10 y’uyu mwaka yonyine ibikorwa bijyanye n’Igikombe cy’Isi byinjije nibura miliyari 4 z’amadolari y’Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane rya Qatar nk’uko byagiye bigenda ku bihugu byose byakiriye imikino mu bihe byabanje.
Hirwa Irakoze Nathan says:
Ugushyingo 20, 2022 at 4:41 pmMurakoze kumakuru meza muduhaye