Perezida Kagame yitabiriye Inama ya G20 muri Indonesia

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 14 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulila y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu mu Ishami ry’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ryita ku Iterambere (AUDA-NEPAD) Paul Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ubukungu y’Umuryango w’Ibihugu 20 bikize ku Isi (G20).

Muri uyu mwaka, iyo nama irateranira i Bali muri Indonesia bikaba biteganyijwe ko izakomoza ku bibazo by’ubukungu Isi ihanganye na byo no ku bwumvikane buke hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), u Burusiya n’u Bushinwa bukomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.

Biteganyijwe kandi ko ibiganiro bihera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2022, byibanda ku ngorane ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi bikomeje guhura na zo, zirimo n’ibishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Iyo nama yitezweho kuganira ku ngingo zinyuranye zirebana n’ubukungu bw’Isi, mu gihe ibihugu byinshi bikomeje guhura n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu bitigeze bihura na ryo mu myaka 40 ishize, kubera itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’izindi ngufu, ibiciro by’ibiribwa n’ibindi kubera intambara ya Ukraine ndetse na Politiki z’u Bushinwa bibangamiye uruhererekane rw’ubucuruzi. 

Mu gihe Banki z’ibihugu zikomeje kuzamura ikigero cy’inyungu fatizo mu rwego rwo guhangana n’ibiciro bikomeje kuguruka nta mababa ku Isi yose, hari impungenge ko Isi ishobora kwisanga ubukungu bwayo bwaguye aho budashobora kuzahurwa.

Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bushinwa n’ibindi bihugu bikomeye ku Isi bikomeje guhura n’izindi mbogamizi zikomeye aho bisabwa gutanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’imihindagurikire y’Ikirere usanga ahanini ishingiye ku bikorwa by’iterambere by’ibyo bihugu bikize kurusha ibindi.

Mu gihe Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga iti: “Tuzahukire hamwe, tugaruke turushijeho gukomera”, ubufatanye no guhuza imbaraga kw’ibihugu by’ibihangange bigenda bigabanyuka cyane kuva intambara yo muri Ukraine yaduka muri Gashyantare uyu mwaka.

Usanga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bari mu bisa n’ihangana n’u Bushinwa ndetse n’u Burusiya haba mu buryo bwa Politiki na Dipolomasi, bigira ingaruka zikomeye ku kubaka ubukungu burambye binyuze mu bufatanye buhamye kandi buramba.

Impuguke mu bya Politiki zivuga ko nubwo iyo nama ihurije hamwe abayobozi bakomeye ku Isi nk’igikorwa cy’ingezi, hakwiye kurebwa uko bakumvikana ku muti w’ibibazo uhuriweho mu guhangana n’ibibazo Isi yikoreye mu buryo bwihuse cyangwa ubw’igihe kirekire.

Gusa ngo ibyo biragoye kuko abayobozi bakabaye bumvikana bari kuva mu bice by’Isi bitandukanye kandi bafite n’imyumvire na Politiki bisa n’ibihanganye.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) giteganya ko ihungabana ry’ubukungu bw’Isi ryazamutse ku kigero cya 8.8% muri uyu mwaka, ugereranyije n’uko ryazamutse ku kigero cya 4.7% mu mwaka wa 2021; ibyo ngo byatewe n’impamvu zirimo ingaruka za COVID-19, impinduka zabaye mu ruhererekane rw’ubucuruzi, intambara yo muri Ukraine yajyanye n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri Peteroli.

Umuryango wa G20 ugizwe n’ibihugu 19 byiyongeraho Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU); ni umuryango ukomeje kugorwa no gufata umwanzuro ku birebana n’ikibazo gihari cy’izamuka ry’ikiguzi cyo kubaho.

Ba Minisitiri bashinzwe imari n’Igenamigambi ndetse na ba Guverineri ba Banki z’Ibihugu baheruka guhura muri Nyakanga uyu mwaka, batesha agaciro itangazo ryari ryateguriwe kuba nk’umwanzuro ku bisabwa mu guhangana n’ihungabana ry’ubukungu, igabanyuka ry’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa, ubukungu bukomeje kugenda biguru ntege kubera intambara ya Ukraine n’ibindi.

Biteganyijwe ko iyi nama iteraniye muri Indonesia igaragaza ukutabogama, ikaba yirengagije ubusabe bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi na Ukraine bwo guheza u Burusiya, ndetse hakaba hari n’amahirwe y’uko ibihugu byafata umwanzuro uhamye ku butwererane burebana n’umutekano w’ibiribwa n’ingufu. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE