Perezida Kagame yitabiriye inama ya CHOGM muri Samoa 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Apia muri Samoa aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bibarizwa mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM). 

Akigera i Apia, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe Gasutamo n’Imisoro, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio.

Iyo nama ya CHOGM iba rimwe buri myaka ibiri ,yaherukaga kubera i Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2022, uyu mwaka ikaba iyobowe n’Umwami Charles III w’u Bwongereza. 

Buteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyo nama nk’Umuyobozi w’Umuryango Commonwealth urimo gusoza manda ye y’imyaka ibiri. 

Na none kandi azanatanga ubutumwa mu buganiro bigaruka kuri Gahunda y’Amasoko Arambye, azafatanyamo n’Umami Charles III ndetse na Perezida wa Guyana Mohammed Irfaan Ali. 

Bitaganyijwe kandi ko Perezida Kagame azitabira ibirori byo gusangira byateguwe n’Umuyobozi mushya wa Commonwealth ari we Minisitiri w’Intebe wa Samoa Fiame Naomi Mata’afa, ndetse akazanakirwa ku meza n’Umwami Charles III. 

Uretse ibyo bikorwa nanone kandi Perezida Kagame azitabira Inama Nshingwabikorwa iyobowe na Minisitiri w’Intebe Fiame Naomi Mata’afa hamwe n’umwiherero wa CHOGM wihariye ku Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma. 

Inama ya CHOGM y’uyu mwaka yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira ikazasoza ku wa 26 Ukwakira, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ahazaza hahuriweho huje ubudahangarwa mu kwimakaza Ubukungu Duhuriyeho.”

Iyo nsanganyamatsiko igaragaza uburyo ibihugu 56 bihuriye mu Muryango wa Commonwealth bikwiriye kubyaza umusaruro imbaraga bifite mu kubaka ubudahangarwa, gufungura amahirwe mashya bihuriyeho ndetse no kurushaho guhuza uyu Muryango hifashishijwe ikoranabuhanga no gusangira ubunararibonye. 

Izo mpinduka ni ingenzi cyane mu guharanira ahazaza hasangiwe aho nta n’umwe usigara inyuma y’iterambere. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE