Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU yibanda ku butabera bw’Abanyafurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yifatanyije n’abandi bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo muri Afurika mu nama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare no ku Cyumweru ku ya 16 Gashyantare, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutabera ku Banyafurika n’abakomoka muri Afurika binyuze mu Mavugurura.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya AU rishinzwe Gushakira Inkunga Ubuvuzi bw’Imbere muri Afurika, arayobora Inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku ruhare rw’ibihugu mu gutera inkunga inzego z’ubuzima.
Iyo nama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), ikaba igamije kwiga ku ngamba nshya hibandwa ku musanzu w’urwego rw’abikorera n’abagiraneza mu kuziba icyuho kiri mu gutera inkunga inzego z’ubuvuzi muri Afurika.
Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yitezweho gufata imyanzuro inyuranye mu nzego za Politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage hagamijwe kuzamura imibereho myiza y‘abaturage b’Afurika.
Yabimburiwe n’Inama y’Inama Nshingwabikorwa igizwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu by’Afurika, cyangwa abandi bayobozi boherejwe na byo.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Jean Patrick ni we wahagarariye u Rwanda muri iyo nama yabaye ku wa 12 no ku wa 13 Gashyantare, igaruka ku guhuza ibikorwa no gufata imyanzuro kuri Politiki zinyuranye z’ibihugu.
Iyo nama yitezweho kwibanda ku kuvugurura inzego z’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC), bikajyanishwa no gushakira ibisubizo ibibazo byihutirwa umugabane uhura na byo.
Muri iyo nama ni ho habera ihererekanyabubasha hagati ya Perezida wa AU ucyuye igihe, Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh AI- Ghazouani usimburwa na Perezida wa Angola João Lourenço.
Ku rundi ruhande, abakandida batatu ni bo bahanganiye umwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, barimo Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibout Mahmoud Ali Youssouf, na Richard Randriamandrato wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar.
Kugira ngo muri bo haboneke usimbura Moussa Faki Mahamat, agomba kuba afite amajwi ya 2/3 by’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe, akaba ari umusaruro usaba kuba igihugu gitorwa gifite umubano ukomeye n’n’ibindi bihugu.
Algeria ni yo yatanze umukandida rukumbi ku mwanya wa Visi Perezida, akaba ari Ambasaderi wayo i Addis Ababa ari n’ugagarariye icyo gihugu muri AU, Selma Malika Haddadi.
Muri iyo nama, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitezweho kwemeza ba Komiseri batandatu batowe n’Inama Nshingwabikorwa ya AU, itorwa ry’abagize Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano (PSC) bashya rikaba risubitswe kubera ko nta bibiri bya gatatu byabonetse ku mukandida watanzwe n’Afurika y’Amajyaruguru.
Nyuma yo kubona amanita 30 muri 33 akenewe, Algeria ni yo ihabwa amahirwe yo kongera kubona umwanya mu matora ya PSC ategerejwe mu kwezi gutaha.
Mu bindi byibandwaho muri iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu harimo gusesengura raporo za PSC, amavugurura y’inzego za AU ndetse n’amakuru agezweho ajyanye na gahunda y’Isoko Rusanfe ry’Afurika (AfCFTA).
Nanone kandi abo bayobozi bazafata umwanzuro ku ngamba zo kuzahura ubumwe bw’Abanyafurika, ikaba ari intambwe ikomeye yo guhangana n’akarengane kabaye akarande mu bice bitandukanye by’Afurika hanimakazwa ubwiyunge mu Banyafurika ndetse n’ababakomokaho batuye ku yindi migabane.
Abakuru b’Ibihugu biteguye gushyiraho uburyo bw’ibikorwa na gahunda y’ubwiyunge iherekezwa n’ishyirwaho rya gahunda y’ibikorwa ya AU.
Gahunda y’ibikorwa ya AU izaba igizwe n’imishinga inyuranye igamije gukemuta akarengane gashingiye ku mateka ya gikoloni, ubucakara n’ivangura rishingiye ku mateka n’ibindi.
Izindi ngingo za Politiki zigarukwaho ni amakimbirane yabaye akarande muri Somalia, Sudani y’Epfo, agace ka Sahel no mu Biyaga Bigari, hamwe n’izindi zishingiye ku mateka zo muri Cameroun, Ethiopia, Sudan, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


