Perezida Kagame yitabiriye Ibiganiro kuri Gahunda y’Amasoko Arambye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri Apia muri Samoa, yitabiriye ibiganiro bigaruka kuri Gahunda y’Amasoko Arambye yashyiriweho guharanira kubaka hazazaza hatajegajega.
Ni ibiganiro yahuriyemo n’Umami Charles III, Perezida wa Guyana Mohammed Irfaan Ali, n’abandi banyacyubahiro mu gihe hakomeje kuba Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma muri Commonwealth (CHOGM) y’uyu mwaka wa 2024.
Gahunda y’Amasoko Arambye (SMI) yatangijwe n’Umwami w’u Bwongereza Charles mu mwaka wa 2020 mu Nama Mpuzamahanga y’Ubukungu yabereye i Davos, ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales.
Ni Gahunda igamije guhuriza hamwe imbaraga zifasha Urwego rw’Abikorera kuba umusemburo w’impinduka zikenewe mu kubaka iterambere rirambye ry’ahazaza h’Isi.
Mu mwaka wa 2021, Umwami Charles wa III yatangije Ihuriro ‘Terra Carta Action Forum’ rishimangira intego ya Gahunda y’Amasoko Arambye yo gushyira Urwego rw’Abikorera imbere mu guharanira kubaka ahazaza haramba.
Iryo huriro riharanira gushyira imbere Ibyaremwe, abantu n’Umubumbe ku isonga ryo guhanga indangagaciro mpuzamahanga.
Mu nama ya CHOGM iheruka kubera i Kigali mu myaka ibiri ishize, abayobozi bemeje Terra Carta nk’ihuriro ry’intangarugero mu kugaragaza ubufatanye bwa Leta n’abikorera bugamije kubaka amasoko arambye mu gihe kizaza.
Terra Carta igamije gufata ingamba zifatika mu gufasha urwego rw’abikorera kwihutisha iterambere ribaganisha ku hazaza harambye.
Terra Carta igamije kongera guhuza abantu n’umubumbe, aho ibyaremwe byongera gusubizwa uburenganzira bw’ibanze n’agaciro kabyo bityo hagasigasirwa umurage w’ibisekuru bizavuka mu myaka amagana iri imbere.
Imiryango ya Leta, iy’abikorera ndetse n’abagiraneza, bishobora gushyigikira iryo huriro binyuze mu kwimakaza amahame shingiro, gutegura imishinga no gufata ibyemezo bigamije guhindura ahazaza h’Isi.
Umwami Charles arahamagarira abayobozi b’Inzego z’abikorera ku Isi yose guhuza imbaraga mu gushyigikira no gushyira mu bikorwa amahame shingiro ya Terra Carta.

