Perezida Kagame yikomye abababazwa n’ibihugu bitamenyerewe byakira amarushanwa y’Isi

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yikomye ibihugu bikomeye byumva ko ibihugu bitamemyerewe nk’u Rwanda bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi, avuga ko bafite imyumvire yasizwe n’amateka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yitabiraga Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yabereye muri Kigali Convention Centre.

Ni inama yitabiriwe n’ibihugu 132, iberamo amatora y’Umuyobozi mushya wa UCI.

Yabaye mu gihe i Kigali hari kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare y’umwaka wa 2025, ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.

Perezida wa UCI David Lappartient, yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rukomeye yagize ngo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’Inama yayo ya 194 bibere muri Afurika.

Yagize ati “Ibihugu 132 biri imbere yanjye hano, byansabye kugushimira Perezida, hamwe n’u Rwanda, gutuma aya mateka agerwaho. Kubera iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare y’akataraboneka, ntituzibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyanyu cyiza. Kuba muri iki cyumba uyu munsi, biradutera imbaraga ndetse birongerera agaciro inama yacu.”

Perezida Kagame na we yashimiye Perezida wa UCI, David Lappartient, wahisemo u Rwanda Ko rwakira inama ya 194 na Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ati: “Ndashaka gushimira UCI iyobowe na David Lappartient ushoboye, kuba yarahisemo igihugu cyacu cyakira Kongere ya 194 ndetse na Shampiyona y’isi yo mu muhanda.”

Isabukuru y’imyaka 125 ya UCI ni intambwe ikomeye cyane  kuko ari ubwa mbere ibi birori bibereye ku mugabane wa Afurika”.

Twishimiye ko ibihugu 108 biri kurushanwa, ari umubare munini ku rwego rw’Isi. Muri Afurika gusa dufite ibihugu 36, akaba ari byo byinshi byitabiriye iri rushanwa byo kuri uyu Mugabane kuva ritangiye kuba.”

Yashimiye kandi abakinnyi n’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, avuga ko ubwitabire bwabo ari bwo butuma irushanwa rigira agaciro.

Ati “Turashimira abakinnyi n’abafana bavuye kure kugira ngo baze hano. Kuva ku bihugu bikomeye mu mukino w’amagare kugeza ku bito, kuba hano kwanyu ni byo bituma ibi bikorwa bigira igisobanuro gikomeye.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko muri Afurika igare ryinjije impinduka mu buzima bw’abaturage ndetse n’u Rwanda rutasigaye.

Ati: “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare nka siporo. Ndashimira abafatanyabikorwa bakoranye natwe mu kubikora. Izi mbaraga zahinduye Tour du Rwanda rimwe mu masiganwa ari ku isonga muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.”

Yagarutse kandi kuri “Centre Satellite” ya UCI yafunguwe mu Rwanda muri Gashyantare, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri cya Afurika kiyigize nyuma ya Afurika y’Epfo, ashimangira ko yatangiye gutanga umusaruro aho abakinnyi benshi bo kuri uyu Mugabane bayitorezamo bakagera ku rwego rwisumbuye.

Yakomeje avuga ko siporo yabaye umuyoboro w’iterambere, ndetse itanga n’amahirwe atandukanye.

Ati: “Kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.”

Perezida Kagame yakomoje ku bumva ko ibihugu nk’u Rwanda bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi, avuga ko bafite imyumvire yasizwe n’amateka.

Ati: “Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, byakiranwa gushidikanya ndetse akenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa. Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake, iyo myumvire ntikigezweho ndetse ntikwiye.”

Yongeye gushimira Perezida wa UCI, David Lappartient, washyize mu bikorwa amahame yo gukorera mu mucyo, avuga ko “yegukanye umudali wa Zahabu muri iki cyiciro.”

Yakomeje agira ati: “Ndashaka kugushimira, mu izina ry’u Rwanda, ku bunyangamugayo n’ubushake bwo guhagurukira gushyigikira ibiri mu murongo mwiza ndetse bikwiye. Inzego ziyobora siporo zifite inshingano zo gukingura amarembo, zigaha rugari abandi kandi ni byo tubona UCI iri gukora. Turabibashimira mwese.”

Inteko Rusange ya UCI yabereye i Kigali yanditse amateka yo kuba iya kabiri yitabiriwe n’ibihugu byinshi [132], nyuma y’iyabereye i Glasgow [yitabiriwe na 151] muri Ecosse mu 2023.

Perezida Kagame yashimangiye ko abumva ko u Rwanda rutakwakira ibikorwa bikomeye bafite imyumvire yasizwe n’amateka
Kongere 194 ya UCI yabereye muri Kigali Convection Center
Perezida Kagame yashimiye Perezida wa UCI David Lappartient, wemeye ko u Rwanda rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare bwa mbere muri Afurika
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE