Perezida Kagame yihanangirije u Bubiligi bwishe u Rwanda

“U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda amateka yose arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho rukongera abasigaye rukabica twarabihanangirije kuva kera turaza kubihangiriza n’ubungubu.”
Ibyo Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa asanzwe akora cyo “Kwegera Abaturage.”
Perezida Kagame yibukije u Bubiligi ko bufite uruhare mu bibazo byose u Rwanda rwahuye na byo byarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu bukaba bukataje mu gushaka kongera guhungabanya umutekano.
Yagaragaje ko u Rwanda rworetswe n’ibyo bihugu nk’u Bubiligi ariko n’ubu butaranyurwa bukomeza bucunaguza u Rwanda, buharabika, ndetse bugashaka ko rufatirwa ibihano n’ibihugu by’amahanga kubera intambara iri mu Repubulika ya Demokarasi ya Congo ( DRC).
Ati: “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nkako. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza. Amateka yacu aragoye ku buryo abo wita inshuti ku ruhande rumwe baguhesha ukuboko kumwe bakakwambura bakoresheje ukundi, impamvu ni ukugira ngo ugume muri ayo, ntupfuye ntukize, baguhorane batyo. Ariko ubemereye ukarangaraho gato no gupfa ntacyo bibatwaye.”
Yagaragaje ko abo bagize uruhare mu guteza Abanyarwanda umwiryane n’ubu bagikataje mu nzira zabo z’ubugome bajujubya ndetse baharabika kugira ngo Igihugu bagisige icyasha.
Yagize ati: “Turibuka abacu twatakaje; ababigizemo uruhare batari Abanyarwanda bagize uruhare runini ruruta urw’Abanyarwanda muri ayo mateka yatumye ibintu bimera gutyo. Ni bo abo ngabo n’uyu munsi bakidukurikirana batubuza amahwemo. Ndetse banatuziza ko uva hahandi udapfuye ntukire ibyo bakabikuziza kubera ko wavuye muri wa mwanya bagusizemo ibyo ukagomba kubyishyura.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo bihugu nta keza byifuriza Afurika ahubwo bishaka ko ihora mu ntambara z’urudaca ndetse igakomeza iriho kandi itariho.
Yagaragaje ko kuba u Rwanda ruhungabanyirizwa umutekano n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside mu Rwanda mu myaka irenga 30 ishize, n’abo bafatanyije baba muri DRC na Leta y’icyo gihugu ikabaha intebe amahanga akarebera, bifite ababyihishe inyuma babigizemo uruhare kuva kera.
Yavuze ko abo bahora bapfobya umubare w’izo Nterahamwe kandi mu by’ukuri ikiremereye ari ingengabitekerezo basakaza mu bantu benshi.
Ati: “Iyo uvuze FDLR, iyo uvuze Interahamwe bakavuga ngo ariko abo ngabo muvuga ni bangahe, ushaka ko baba bangahe kugira ngo babe ikibazo? Gakwerere uriya wafashwe ejobundi yari kumwe n’abandi bataye ubuzima bwabo ku rugamba, n’abandi bakiri mu mashyamba wamubaramo abantu benshi kuko ni ingengabitekerezo.”
Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa Isi ko nta Rwanda ruri muri DRC ndetse ko nta ruhare na ruto rwigeze rugira mu ntambara icyo gihugu gihanganyemo na M23.
Yagaragaje ko abirirwa barusabira ibihano bazi ukuri ndetse bakwirengagiza nkana.

















