Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid el-Adha

Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda n’abandi bo ku Isi Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid el-Adha.
Mu Butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati: “Ndifuriza cyane Abayisilamu bose bo mu Rwanda ndetse no ku Isi yose umunsi mwiza wa Eid el-Adha.
Uyu munsi ube umusemburo w’ubumwe, amahoro, imibereho myiza, n’impuhwe muri twese.”
Umunsi Mukuru wa EidAlAdha hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo, ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.
Ni wo munsi mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr.
Umunsi w’igitambo ukorwa mu minsi 3, aho Abayisilamu batamba amatungo bashimira Ingabire zitandukanye Imana yabahaye, bagasangira n’inshuti, abavandimwe n’abakene.
Isengesho ryo kwizihiza Eid Al-Adha ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ryitabirwa n’Abayisilamu benshi.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko umunsi wa Eid Al Adha ari umwe mu minsi mikuru ikomeye mu idini ya Islam, aboneraho gusaba Abayisilamu kuwizihiza mu byishimo ndetse barangwa n’urukundo.
Yagize ati: “Igitambo ni inyungu yo kwimakaza urukundo ariko ni n’ifunguro rifasha n’abatishoboye kugira ngo na bo bishimane n’imiryango yabo ku munsi w’ilayidi kuko ari umunsi w’ibyishimo.”
Ni umunsi benshi bita ’Ilayidi’, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.
Igikorwa cyo gutamba cyatangijwe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya mu Karere ka Bugesera.


