Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu gutangiza inama ya OIF

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, mu Mujyi wa Villers-Cotterêts mu Bufaransa, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma mu gutangiza inama ya 19 y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Bakiriwe na Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF ndetse na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Igifaransa ari Ururimi rwakomeje kwaguka no kwakira amagambo mashya avuye mu yindi mico atanga urugero rw’inshinga ‘techniquer’ yaturutse ku mvugo gutekinika ikoreshwa mu Rwanda.

Yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.

Perezida Macron yibukije ko Igifaransa gifasha guhahirana no gukorana ubucuruzi ndetse no gutangiza imishinga cyangwa guhanga udushya.

Yashimangiye ko uru rurimi rwifashishwa mu gutanga ubumenyi no kwigisha, bityo ko rugomba kwigishwa hamwe n’izindi ndimi.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo, yavuze ko Francophonie ishyira imbere imikoranire n’izindi ndimi kandi ntigomba kwitiranwa na politiki ya kera y’u Bufaransa muri Afurika.

Yibukije ko Francophonie ishishikajwe no gufatanya n’ibihugu kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha hirya no hino.

Abitabiriye iyo nama baraganira ku ngingo zitandukanye zirimo guhanga udushya no gutekereza ku mishinga ishobora gufasha ibihugu bihuriye muri uwo muryango gutera imbere.

Muri iyo nama kandi biteganyijwe hazakirwamo abanyamuryango bashya basabye kwinjira muri uwo muryango barimo Igihugu cya Ghana cyasabye kuba umunyamuryango cyari ari indorerezi, mu gihe igihugu cya Angola cyo cyasabye kwinjiramo nk’indorerezi.

Uruzinduko rw rw’iminsi 3 mu Bufaransa rwatangiye ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira, rukazasozwa ku ya Gatandatu ku ya 5 Ukwakira, ubwo hazasozwa iyo nama y’iminsi ibiri.

Ni inama yateguwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF Madamu Loise Mushikiwabo afatanyije na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Iyi nama yanitiriwe Umujyi wa Villers-Cotterêts (Villers-Cotterêts Summit), ifite insanganyamatsiko igira iti: “Rema, Hanga Ibishya kandi Ukore Ubucuruzi mu Gifaransa”, ikaba yitezweho kwibanda ku guhangira imirimo urubyiruko.

Uyu mujyi ni wo watangarijwemo ko Igifaransa kiba kibaye ururimi rwemewe mu Bufaransa, mu mwaka wa 1539 rusimbuye Ikilatini cyarubyaye.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bazifatanya n’abandi banyacyubahiro mu muhango wo gusangira iby’umugoroba wateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron mu Ngoro ya Perezida Élysée.

Ku munsi wa Kabiri w’inama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabira ibiganiro nyunguranabitekerezo bizibanda ku kuvugurura ubufatanye mpuzamahanga, bizayoborwa na Perezida Macron uzanagirana n’abayobozi ibiganiro bibera mu muhezo.

Biteganywa kandi ko inama izasoza hemejwe amasezerano yitiriwe Villers-Cotterêts azakomeza kuyobora imikoranire y’ibihugu bihurira muri OIF.

Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma barenga 100, aho bishimira intsinzi y’ururimi rw’Igifaransa mu ruhando mpuzamahanga, ishyirwaho ry’umunsi mpuzamahanga wahariwe urwo rurimi tariki ya 20 Werurwe n’ibindi byiza uru rurimi rugeza ku batuye Isi.

Muri iyi nama kandi hazatangirizwa Iserukiramuco ry’Umuryango wa Francophonie rifite insanganyamatsiko, igira iti: “Kubaka Isi irushaho kuba Nziza”, n’amarushanwa yo kuririmba mu rurimi rw’Igifaransa azakorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Iserukiramuco rya Francophonie ryitezwe gukorerwa mu bihugu bisaga 40 bihuriye muri uyu Muryango ndetse n’imiryango cyangwa ibigo bisaga 400, mu kurushaho gusubiza ubuzima imiterere y’uyu muryango n’imbaraga ufite mu guhindura Isi.

Ni iserukiramuco rizagaragarizwamo umumaro w’uyu muryango mu gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije Isi bihangwa n’abantu batandukanye by’umwihariko urubyiruko rukoresha Igifaransa.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE