Perezida Kagame yibukije ko abayobozi batatira indahiro batazihanganirwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije ko umuyobozi utatira indahiro zo gukorera igihugu aba yarahiriye atazihanganirwa.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya bashyizwe mu myanya barimo, Dr Patrice Mugenzi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mark Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Bonaventure Ruberwa Umushinjacyaha Mukuru Wungirije na Maj. Gen. Alex Kagame wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yibukije abo bayobozi bahawe imirimo mishya ko inshingano bahawe bakwiye kuzifata mu bushishozi kuko ziremereye kandi ziganisha ku iterambere ry’Igihugu mu gihe bazishyize mu bikorwa neza.
Yabasabye gukorera Abanyarwanda ntawe basize inyuma bijyanye n’amikoro igihugu gifite, aboneraho no kwibutsa ko mu gihe hari uzatatira inshingano atazihanganirwa nk’uko hari n’abandi bayobozi bagiye babibazwa.
Ati: “Nagira ngo mbonereho umwanya wo guhanura. Kenshi abantu bararahira bagafata inshinngano nk’izi banazishoboye, ugasanga arahiriye gukorera Igihugu yageraho akaba ari we wibanza kurusha gukorera igihugu kuko ari byo aba yaraziherewe.”
Perezida Kagame yashimangiye ko ibyo hashize imyaka 30 bahangana na byo kandi ko n’ubu bigikomeje abayobozi bazateshuka ku nshingano batazihanganirwa.
Yahanuye abarahiye ko ibi bidakwiye gusubiramo kuko hari benshi bamaze gufata umurongo w’igihugu bityo na bo bakwiye kubigiraho.
Yejeje ko azakomeza ubufatanye mu kugorora abayobozi batannye. Perezida Kagame akaba yasabye abarahiye ko bakwiye kuzirikana ko gutera intambwe ijya imbere ari cyo cy’ingenzi Igihugu kibakeneyeho.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 18 Ukwira 2024 ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Mu gihe kandi tariki ya 14 Ukwakira 2024, ari bwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, naho Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF.


