Perezida Kagame yeretse urubyiruko ikizarufasha kuba intare ntibabe Imbwa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yabwiye urubyiruko ikizarufasha kuba intare ntirube imbwa nk’uko aherutse kubibasaba.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru ndetse n’abakoresha neza imbuga nkoranyambaga (Content Creators) cyabereye ku Mulindi w’Intwari.

Kagame yabivuzeho ubwo yari abajijwe ikibazo na Miss Nishimwe Naomi, wamubajije ikizabafasha kuba Intare ntibabe imbwa mu gihe bamenye gusa amahoro n’iterambere mu gihugu cyabo.

Mu kumusubiza, Kagame yavuze ko abakiri bato bakwiye kumenya inkuru y’uko byagenze kugira go ibyiza babona bigerweho kugira ngo bibatere imbaraga zo kubirinda.

Yagize ati: “Icya mbere ni ukumenya inkuru ijyanye n’aho ibyiza mubona byavuye, abenshi muracyari bato bamwe mugenda mubyumva, ariko mugomba kubyumva mu kwiriye no kubimenya mukamenya ngo ibi byiza ntabwo ari ko byari bimeze mu myaka 30 ishize. Hanyuma ikibazo kikaba kwibaza muti byagenze gute kugira ngo tube dufite ibi byiza.”

“[…] Igihita kiza mu mutwe wawe ni ukuvuga ngo ariko ko dufite amateka asa atya kandi tukaba dufite ibyiza bimeze gutya, none aya mateka mabi yazagaruka? Noneho igikurikiraho ni ukurinda ibyo byiza kandi hari uburyo bwinshi bwo kubirinda.”

Kagame akomeza avuga ko bimwe mu byo bakoresha barinda ibyo byiza byagezweho ari ugushyiraho ibitekerezo (Shaping Opnions), ibimenyetso ndetse n’ibisobanuro bisobanura ubwiza bw’ibyo byiza baba babona.

Ati : “Mvuze ngo ikintu ni cyiza. Umbajije ngo ni kubera iki ari icyiza nabikubwira, naguha ibisobanuro, ibimenyetso ndetse n’ibituma nizera ko icyo kintu ari cyiza. Mu byo mukora rero ni aho mwahera, iyo byageze ahandi usubira mu mateka ukareba, ntabwo ibyiza byikora kandi ntibiva mu bitekerezo gusa, izindi ntambara ni izisanzwe zirimo n’amasasu no kubura ubuzima izo na zo ntawe uzihejwemo.”

Akomeza avuga ko byose bihera mu mutima w’umuntu uko atekereza ndetse n’ubwenge bwe.

Ati: “Nka bya bindi ntimuzabe imbwa muzabe intare, ni ukuvuga ngo kuba imbwa ni ukubaho utagira amahitamo n’uko wumva ibintu (Utagira Opnion) umuntu yagutuka akaba ari wowe usaba imbabazi. Kuba intare rero ni uguhangana n’ikibazo cyaba icyawe ku giti cyawe, icy’umuryango wawe ndetse n’icy’Igihugu ukakigira icyawe ugatanga umusanzu mu kugikemura.”

Kagame aheruka gusaba urubyiruko kuzaba intare ntibabe imbwa ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’uhagarariye umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare tariki 07 Nyakanga 2024.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE