Perezida Kagame yeretse Isi ko ubumwe ari umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko kwimakaza ubumwe kw’Abanyarwanda ari byo byabaye umusingi w’iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024, mu Nama Mpuzamahanga y’Umutekano (Global Security Forum), yitabiriye mu buryo bw’Ikoranabuhanga, irimo kubera i Doha mu gihugu cya Qatar mu 2024.

Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rw’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza uyu munsi ndetse no ku kuba imva rusange z’abishwe icyo gihe zikiboneka nyuma y’imyaka 30 ishize.

Yagize ati: “Sosiyete irimo gukira ibikomere, ndetse ni ibintu tutateganyaga ko bizihuta gutya”.

Yakomeje agira ati: “Twakomeje gukorana, tugerageza kugarura igihugu hamwe, igihugu cyacitsemo ibice mu buryo bubi cyane, abantu bari baribasiwe no kwagana hagati yabo, kandi ni bwo buzima na politiki bari bamenyereye.

Ariko ubu ni ikinyuranyo cy’ibyo, bivuze ko twagerageje kubaka ubumwe kandi burahari.

Ni byo, ibyo byago tukomeza kubyibuka, rwose ni amateka mabi twanyuzemo.”

Perezida Kagame yagize ati: “Ntabwo twabifata gutyo nk’ibintu byoroheje.Tugoma kuzirikana ko ivangura riba rigamije Jenoside, nk’uko byatugendekeye mu 1994, ntabwo bizongera kuba ukundi. Ntabwo twabyemera.”

Abajijwe aho u Rwanda rwakuye imbaraga zo kureshya abashoramari b’abanyamahanga ngo baze gushora imari mu Rwanda, hari ibibazo nyuma ya Jenoside, by’umwihariko mu bikorwa remezo, ibibuga by’indege ndetse no mu rwego rw’inganda zikora imiti, Perezida Kagame yavuze ko byashobotse kubera kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati: “Umusingi wa mbere icyo gihe kuri twe byari ubumwe, twubakiye kuri uwo musingi tuwutoza abaturage.”

Twashyize imbere umuturage, tushyiraho uburezi bwiza, ubuvuzi bwiza, dushyiraho gahunda yo kwihaza mu biribwa no gushyiraho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga, ibyo byatumye ubukungu bwacu burushaho gutera imbere, no guteza imbere igihugu cyacu.”

Perezida Kagame kandi yanakomoje ku ishoramari mu kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, ku bufatanye na Qatar Airways, kuvugurura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga byongerera agaciro ibice byose by’ubukungu bw’igihugu.

Inama Mpuzamahanga ngarukamwaka y’Umutekano ku Isi, ni urubuga abayobozi bakuru hirya no hino,  bahuriramo bakungarana ibitekerezo ndetse bakaganira  ku bibazo bihari n’ubryo bwo kubikemura.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE