Perezida Kagame yemereye Knowless kuzabatumira bagatarama

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yemereye Butera Knowless n’abanyabugesera kuzabatumira nyuma y’amatora bagataramana dore ko anatuye muri ako Karere.

Ibi Kagame Paul yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024 ubwo mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi n’Inshuti zawo bari mu gikorwa cyo kwamamaza nk’umukandida w’uwo muryango ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ubwo Umuhanzi Butera Knowless yatangaga ubuhamya nk’umwe mu batuye muri ako Karere, yikije ku busabe bw’uko nyuma y’amatora Kagame Paul yazabatumira nk’abaturage bahatuye bagatarama.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza cyabereye mu Karere ka Bugesera nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Kagame yahise asubiza ubusabe bwa Knowless avuga ko yari asanzwe yarabitekerejeho.

Ati: “Nari mbifite muri gahunda ko nzashaka umwanya nkabatumira, tugatarama ndetse twebwe kubera imyaka yacu naho tugeze buri gihe kigira ibyacyo, akantu twatangiye kukabona kera mbere y’aba bana, hanyuma iyo abantu bataramye barishima ndetse kubera ko katugezeho kera twe dushobora no kugaba, ubwo tuzabagabira.”

Kagame yanavuze ko gutura mu Bugesera yashakaga kunyomoza amateka y’uko muri ako Karere hafatwaga nk’ahantu ho gucira abantu ngo bahashirire.

Ati “Aha mu Bugesera mu mateka yavuzwe hari ahantu ho gucira abantu ngo bazagweyo, icyanteye kuhatura kwari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n’umuntu uwo ari we wese ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe, ndavuga nti hariya hantu hagombaga kurimbura abantu reka ngende mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakana, cyo kubirwanya.”

Uretse Perezida Kagame wagiye gutura mu Karere ka Bugesera ni hamwe mu hatuye imbyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Knowless, Platin P, The Ben n’abandi barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mu Karere ka Bugesera kuri site ya Kindama iherereye mu Murenge wa Ruhuha hari hahuriye abaturage bo mu Karere ka Bugesera, Nyanza ndetse n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bose bari baje gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE