Perezida Kagame yemeje ko ibibazo cy’abimurwa nta ngurane bigomba gukemurwa

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 9, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’abaturage bimurwa bitewe n’ibikorwaremezo bicishwa aho baba basanzwe batuye ntibahabwe ingurane kigomba gukemurwa kandi kigahabwa umurongo kuko hari abo bibiteza ibihombo.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 09 Mutarama 2024, ubwo yasunizaga ikibazo cy’abimurwa nta ngurane.

Perezida Kagame avuze ibi mu gihe hari abaturage bamaze igihe bagaragaza ko bahombejwe no kwimurwa nta ngurane ndetse ko ubuyobozi bagezaho ikibazo cyabo buterera agati mu ryinyo.

Yavuze ko icyo kibazo kizwi ndetse nizindi nzego bireba zisanzwe zibizi ariko igikwiye gukorwa ari ukwishyura abantu mu gihe bagiye kwimurwa.

Ati: “Ibyo abaturage bimurwa mu buryo budakwiye ibyo birazwi byose ariko n’izindi nzego zirabizi nubwo tugerageza kugira ngo bijye mu buryo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo bitera ibihombo ariko ingingo nyamukuru ari uko bagomba kwishyurwa.

Ati: “Bitwara igihe bibabaza abantu, bibatera igihombo ariko ibyo bikwiye gukorwa niba ugiye kwimura abantu ukabishyura. Uburyo burahari burazwi […] hari nubundi bwakoreshwa bukoresheje ukuri gusa butari bwanditse.”

Yanagaragaje ko ariko hari ubwo abashaka kwimurwa ahanini ari bo baba bashaka kugena igiciro cy’ayo bagomba kwishyurwa bikaba imbogamizi, ariko hakaba nabandi bamenya ko aho hantu hazanyuzwa ibikorwa remezo bakajya kuhatura cyangwa bakahagura kugira ngo bazishyurwe menshi.

Ati: “Hari aho abantu bamenya mbere y’uko hari ahantu hadakwiye guturwa cyangwa aho bazimurwa kubera igikorwa cy’inyungu rusange z’Igihugu babimenya biri mu nzira bikorwa bakajya kuhatura cyangwa bakajya kuhagura kugira ngo bazishyurwe.”

Gusa Perezida Kagame yagaragaje ko hari n’abandi baba basanzwe barahatuye cyera kandi batagomba kubizizwa kubera abandi.

Ati: ”Hari ababa basanzwe bahatuye badafite n’icyaha kuko ntibahagiye mu buryo butari bwo na bo bakabigwamo bitewe n’imikorere mibi y’inzego zitandukanye ibyo birahari. Ariko ibyo byose bigomba gushyirwa ku murongo ni kubishyiramo imbaraga.”

Yongeyeho ko hari nandi makosa ajya akorwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagatanga impushya zo kubaka ahantu hatemewe.

Yavuze ko bamwe bubaka mu bishanga ari na ho umuturage arenganira igihe ariko yemeza ko abakoze amakosa nk’ayo bagomba kubihanirwa.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 9, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE