Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig Gen Nkubito

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera Brigadier Geneneral Eugène Nkubito, amuha ipeti rya Jenerali Majoro (Major General).
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko izo mpinduka zahise zishyirwa mu bikorwa.
Brig Gen Nkubito asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali. Yanabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yaranakoze izindi nshingano zinyuranye mu Ngabo z’u Rwanda mu gihugu no mu mahanga.
Azamuwe mu ntera mu gihe bivugwa ko agiye guhabwa inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe kurwanya ibyihebe muri Mozambique.
Niyoherezwa muri ubwo butumwa bwo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, azaba asimbuye Gen Maj Innocent Kabandana wungirije Umugaba w’Ingabo za Mozambique bafatanyije muri urwo rugamba.